Mwiseneza Josiane wamamaye nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019 akanegukana ikamba rya Miss Popularity, mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko azaba ari igitaramo cyo guhuriza hamwe abafana be cyiswe ‘Meet Josiane’.

Bazabasha kwishimana nawe ariko by’umwihariko bataramirwe na Tiwa Savage.

Yagize ati “Mimi Mirage yateguye igitaramo cyo guhura n’abafana banjye. Igihe kizabera ntabwo turakinoza neza ariko ni hagati ya Gicurasi na Nyakanga.”

Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali, uretse integuza yacyo yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nta yandi makuru aratangazwa ajyanye nacyo.

Mimi Mirage niwe uherutse guha Mwiseneza amafaranga yo kugura imodoka. Abajijwe niba muri iki gitaramo aribwo hazerekanwa imodoka, yasubije ko yo arayigura mu minsi ya vuba kuko amasezerano yari afitanye n’umushoferi wamutwaraga yarangiye, ubu akaba ashaka kugura imodoka kugira ngo adakomeza gutakaza amafaranga mu matike.

Mu 2017 Tiwa Savage w’imyaka 39, yari agiye kuza gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali cyari cyiswe ‘Women Achievements Gala’ cyagombaga kubera muri Kigali Convention Centre, ariko birangira atahageze.

Tiwa Savage ni umuhanzikazi ukomeye wanize iby’umuziki mu ishuri rya Berklee mu Bwongereza.

Afite umwana umwe w’umuhungu yabyaranye na Tunji Balogun bashakanye mu 2013, mu 2016 barananiranwa buri wese aca ukwe. Aririmba Afropop, R&B na Soul.

Tiwa Savage ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika
Tiwa Savage ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika
Tiwa Savage ari mu bategarugori bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika
Tiwa Savage ari mu bategarugori bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika
Mimi Mirage wateguye igitaramo cyo guhuza Mwiseneza Josiane n'abakunzi be
Mimi Mirage wateguye igitaramo cyo guhuza Mwiseneza Josiane n'abakunzi be
Mwiseneza  aherutse gushyikirizwa igifurumba cy'amafaranga yo kugura imodoka yemerewe na Mimi Mirage
Mwiseneza aherutse gushyikirizwa igifurumba cy'amafaranga yo kugura imodoka yemerewe na Mimi Mirage
Mwiseneza agiye guhurira mu gitaramo na Tiwa Savage
Mwiseneza agiye guhurira mu gitaramo na Tiwa Savage