00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TMC uri kurangiza Master’s yamuritse anasobanura igitabo cy’ubushakashatsi yakoze (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 September 2019 saa 10:01
Yasuwe :

Muri 2017 nibwo TMC wo mu itsinda rya Dream Boys yatangiye amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu ishuri rya Jomo Kenyatta. Nyuma yuko iri shuri rifunzwe yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda aho ubu ari kurangiza amasomo ye.

TMC uri kurangiza amasomo ya Business Administration yibanze ku micungire y’imishinga (Project Management). Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2019 nibwo yamuritse anasobanura igitabo cy’ubushakashatsi yakoze mu gihe cyo gusoza amasomo ye.

Iki gitabo TMC yamuritse akanasobanurira ikipe yari ishinzwe kumukosora no kumuha amanota cyari gifite umutwe ugira uti” Uruhare rw’ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika rugendera ku ndangagaciro ndetse n’imirongo ngenderwaho y’igihugu.”

Ni ubushakashatsi yatangarije IGIHE ko amaze amezi umunani abukoraho, yahishuye ko yifashishije abahanzi, abayobozi n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika nyarwanda.

Ubwo yadusobanuriraga ibikubiye muri iki gitabo yatangaje ko mu bushakashatsi yakoze yasanze mu muziki w’u Rwanda harimo ibibazo byinshi birimo kuba inzego zireberera abahanzi zidakunze guhura n’abo zireberera.

Ikindi kibazo TMC yabonye mu bushakashatsi bwe nkuko yabivuze ngo ni abahanzi batajya bitabira gahunda za Leta ku buryo bigorana kuba bagira ibyo bamenya kuri gahunda za Leta.

TMC uri kurangiza Master’s yahamije ko mu Ugushyingo uyu mwaka azaba arangije amasomo ye yambitswe ikanzu y’abasoje akazi kabo.

Asoza ikiganiro twagiranye ubwo yari amaze gusobanurira akanama kamuhaga amanota, TMC yashimiye byimazeyo abahanzi n’abandi bose bamufashije mu bushakashatsi bwe yizeye ko igitabo yakoze kizatanga umusaruro mu ruganda rwa muzika y’u Rwanda.

TMC yatangaje ko nyuma y’ubushakashatsi igitabo cye azagishyira mu masomero ashoboka ariko akanakiganirizaho abo ibibazo yanditseho bireba mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo byakemuka.

Mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza TMC yari yararangije amasomo ye mu cyahoze ari Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu ni muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga. Aho yarangije ibijyanye n’ubugenge (Physics).

Ikiganiro twagiranye na TMC ubwo yasobanuraga ubushakashatsi yakoze

TMC asobanura igitabo cye
TMC yishimiye intambwe amaze gutera
TMC wo mu itsinda rya Dream Boys

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages