Uyu muhanzi nyuma yo kwambikwa ikanzu nk’uwarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, yashishikarije abahanzi bagenzi be kuyoboka ishuri.
Mu kiganiro na IGIHE, TMC yagize ati” Nishimiye kuba igihugu na Minisiteri y’uburezi bemeje ko ubu turangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza.”
Uyu muhanzi yahishuye ko amafaranga y’ishuri kimwe n’ibindi akora mu buzima busanzwe ntahandi ayakura uretse mu muziki.
Akangurira abahanzi bagenzi be kugana ishuri yagize ati”Uko mbyumva nifuza ko uruganda rwa muzika rwagira abantu benshi bize. Ntekereza ko uko tugira abantu benshi bajijutse byubaka uruganda, tugira abadutekerereza tukagira umurongo ngenderwaho, nifuza ko na bagenzi banjye babifite muri gahunda babikora twese tukazamukira rimwe.”
TMC ahamya ko nyuma yo kurangiza iki cyiciro azakomeza akiga n’ibikurikiyeho nk’uko yabitangaje mu minsi ishize.
Mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza TMC yari yararangije amasomo ye mu bijyanye n’Ubugenge (Physics) mu yahoze ari Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu ni Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.
Reba ikiganiro twagiranye na TMC ubwo yari agihabwa impamyabumenyi ye



















TANGA IGITEKEREZO