00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close, Bwiza, Mbonyi na Gad bayoboye abahataniye Isango na Muzika Awards2023

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 December 2023 saa 10:03
Yasuwe :

Mu gihe habura amasaha make hagatangwa ibihembo bya Isango na Muzika, bishimira abahanzi bitwaye neza mu 2023, abarimo Tom Close, Bwiza, Alyn Sano, Director Gad, Inganzo Ngari, Josh Ishimwe na Israel Mbonyi bari mu bayoboye abandi mu majwi hagati y’abahataniye ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane.

Ku rubuga rwa IMAwards ruri gukorerwaho amatora bigaragara ko amajwi yarumbutse ku bahanzi bahataniye ibi bihembo, dore ko hari abatowe inshuro zirenga ibihumbi 30, ufite amajwi make afite ni 165, mbere wasangaga hari n’ufite atanu gusa.

Mu byiciro 11 bihuje abahanzi, aba-producers n’amatorero abiri, abagera kuri 30 nibo bafite amajwi ari hejuru y’igihumbi, batatu muri bo bari hejuru y’ibihumbi 30.

Nyuma yo guhatana mu majwi, akanama nkemurampaka k’ibi bihembo gafite 60% mu kugena uwahize abandi kazicara gatoranye uwegukana igihembo muri buri cyiciro. Aya majwi azatangazwa tariki 17 Ukuboza 2023 mu birori bizabera muri Park inn Hotel.

Hagati aho mu gihe amatora ageze aharyoshye, aba bahanzi bateguriwe umugoroba wo guhura no gusabana uteganyijwe tariki 16 Ukuboza 2023 muri B Lounge i Nyamirambo.

Kugeza ubu twandika iyi nkuru icyiciro cya Album y’umwaka cyihariwe na Tom Close mu majwi, aho album yise “Essence” imaze gutorwa inshuro zirenga ibihumbi 19 ikurikiwe na “Rumuli” ya Alyn Sano imaze gutorwa inshuro zirenga ibuhumbi icyenda.

Icyiciro cyatowe cyane mu majwi ni igihuje abatunganya amashusho, kiyobowe na Director Gad umaze gutorwa inshuro zirenga ibuhumbi 44, akurikiwe na Fayzo Pro watowe inshuro ibihumbi 37.

Ikindi cyiciro gifite amajwi menshi ni icy’umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kiyobowe na Josh Ishimwe umaze gutorwa inshuro zirenga ibihumbi 22, akurikiwe na Israel Mbonyi umaze gutorwa inshuro ziranga ibihumbi 13.

Mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka (Best Male Artist) Israel Mbonyi niwe uyoboye abandi mu majwi, amaze gutorwa inshuro zirenga ibihumbi 10, akurikiwe na Danny Nanone, Bruce Melodie ndetse na Juno Kizigenza.

Mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka (Best Female Artist), Bwiza niwe uyoboye Abandi, amaze gutorwa inshuro zirenga ibihumbi 15, agakurirwa na Alyn Sano, Ariel Wayz na Vestine & Dorcas.

Mu bahanzi bashya (Best New Artist) Malani Manzi niwe uyoboye Abandi, mu majwi amaze gutorwa inshuri 2000, akurikiwe na Yago , Shemi, na Linda Montez.

Mu ndirimbo z’umwaka (Song of the Year) “Igitangaza” Juno Kizigenza yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Kenny Sol niyo iyoboye izindi, imaze gutorwa inshuro zirenga 1000.

Iyi ndirimbo ikurikiwe na “Fou de toi” Element yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Ross Kana , “Edeni” ya Chris Eazy, “Nasara” ya Danny Nanone na Ariel Wayz , na “Suwejo” ya Yago.

Indirimbo ihuriweho yahize izindi (Best Collaboration Song), “Say Less” Alyn Sano yahuriyemo na Fik Fameika niyo iyoboye izindi imaze gutorwa inshuro zirenga 8000.

Iyi ndirimbo ikurikiwe na “Fou de toi” yahuje Element Bruce Melodie na Ross Kana ifite amajwi igihumbi na Lala ya Chris Eazy na Kirikou Akili nayo iri mu gihumbi.

Mu cyiciro cy’abakora umuziki gakondo, itorero Inganzo Ngari niryo riyoboye. Rimaze gutorwa inshuro zirenga ibihumbi 31, rikurikiwe n’Inyamibwa imaze gutorwa inshuro ibihumbi 18.

Mu cyiciciro cy’umuhanzi w’i Burundi kiyowe na Big Fizzo umaze gutorwa inshuro zirenga 4000, akurikiwe na Drama T ufite arenga 2000.

Prince Kiizz niwe uyoboye abandi mu batunganya amajwi y'indirimbo
Prince Kiizz niwe uyoboye abandi mu batunganya amajwi y'indirimbo
Indirimbo 'Say Less' ya Alyn Sano iyoboye izindi mu cyiciro y'indirimbo zihuriweho n'abahanzi barenze umwe
Israel Mbonyi niwe uyoboye abandi mu bahataniye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka
Josh Ishimwe niwe uyoboye abandi mu cyiciro cy'umuririmbyi wa Gospel wahize abandi
Malan Manzi niwe uyoboye abandi mu bahanzi bashya
Bwiza niwe ukomeje kuyobora abahataniye igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka
Tom Close niwe uyoboye abandi bahanzi bahataniye icyiciro cya album y'umwaka
Big Fizzo niwe uyoboye mu majwi mu cyiciro cy'abahanzi b'i Burundi bahataniye Isango na Muzika Awards
Igitangaza niyo ndirimbo iyoboye izindi
Inganzo Ngari niyo iyoboye mu cyiciro cy'umuhanzi cyangwa itorero ndangamuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages