00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yabaye parrain wa The Ben (Amafoto)

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 23 December 2023 saa 05:17
Yasuwe :

Tom Close yabaye parrain wa The Ben mu bukwe bwe na Uwicyeza Pamella bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023.

Tom Close usanzwe ari inshuti ya hafi ya The Ben, yabereye parrain mugenzi we wasezeranye imbere y’Imana na Uwicyeza Pamella bamaze imyaka ine mu rukundo. Ni umuhango wabereye muri Eglise Vivante ku i Rebero.

Mu muhango wo gusaba no gukwa, Jimmy usanzwe ukorana bya hafi na The Ben muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wamwambariye igihe cyo gusaba no gukwa.

Mu bindi byamamare byaherekeje The Ben harimo Andy Bumuntu, Gaju Anitha witabiriye Miss Rwanda, Igor Mabano, Christopher n’abandi.

Mu 2020 ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, The Ben yatatse Tom Close, avuga ko ari we wamufashe akaboko atangira umuziki kugeza uyu munsi bakaba bakiri inshuti z’akadasohoka.

Iki gihe The Ben yavuze ko Imana yakoreye muri Tom Close, akamufasha kugera ku nzozi ze ku buryo ibyo agezeho byose abikesha uyu mugabo.

Kuva aho The Ben atuye i Gahanga, kugeza kuri Eglise Vivante ku i Rebero imodoka z'umukara zari zimuherekeje
Akanyamuneza kari kose kuri The Ben ubwo yinjiraga mu rusengero
Uwicyeza Pamella mu gatimba, mbere yo gusezerana kubana akaramata na The Ben
Tom Close ni we wabaye Parrain
The Ben afashe akaboko Mama we ubwo binjiraga mu rusengero
Umubyeyi wa The Ben ubwo yageraga ku rusengero
Mu ikote ry'umweru n'umukara, The Ben yari yambariye umunsi udasanzwe mu buzima bwe
Igor Mabano wakoranye indirimbo 'For Real' na The Ben, yamwambariye ubwo yasezeranaga na Pamella
Igor Mabano n'umukobwa bari kumwe
Andy Bumuntu na Gaju Anitha ubwo binjiraga mu rusengero
Gaju Anitha witabiriye Miss Rwanda mu 2022, ari mu bakobwa bambariye The Ben na Pamella

Amafoto: Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages