Tom Close usanzwe ari inshuti ya hafi ya The Ben, yabereye parrain mugenzi we wasezeranye imbere y’Imana na Uwicyeza Pamella bamaze imyaka ine mu rukundo. Ni umuhango wabereye muri Eglise Vivante ku i Rebero.
Mu muhango wo gusaba no gukwa, Jimmy usanzwe ukorana bya hafi na The Ben muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wamwambariye igihe cyo gusaba no gukwa.
Mu bindi byamamare byaherekeje The Ben harimo Andy Bumuntu, Gaju Anitha witabiriye Miss Rwanda, Igor Mabano, Christopher n’abandi.
Mu 2020 ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, The Ben yatatse Tom Close, avuga ko ari we wamufashe akaboko atangira umuziki kugeza uyu munsi bakaba bakiri inshuti z’akadasohoka.
Iki gihe The Ben yavuze ko Imana yakoreye muri Tom Close, akamufasha kugera ku nzozi ze ku buryo ibyo agezeho byose abikesha uyu mugabo.
Amafoto: Irakiza Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!