00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yaririmbye mu gitaramo cya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ i Nyagatare- Uko cyagenze (Amafoto & Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 July 2026 saa 01:59
Yasuwe :

Tom Close wegukanye Primus Guma Guma Super Star mu 2011, yataramiye abitabiriye igitaramo cya gatanu cy’iserukiramuco rya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026”, cyabereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga.

Ibi bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc, biri kuba ku nshuro ya karindwi.

Nyagatare yakiriye igitaramo cya gatanu, yakurikiye Huye, Ngoma, Muhanga na Karongi muri uyu mwaka, aho kuri uyu wa Gatandatu haririmbye abahanzi umunani bari gususurutsa abitabira iri serukiramuco aho rizagera hose.

Amalon, Ross Kana, Marina, Kivumbi, Bushali na Kenny Sol baririmbye mbere y’uko Tom Close wegukanye PGGSS mu 2011 ahabwa iminota 23 yo gususurutsa ab’i Nyagatare.

Tom Close yaririmbye indirimbo eshanu ari zo “Igikomere” yinjiriyemo, “Ndacyagukunda”, “Sinzigerankureka”, “Mama W’abana” yakoranye Good Life na “Thank You” yakoranye na The Ben.

Nyuma yaho ni bwo Davis D na Chriss Eazy bataramiye abitabiriye iki gitaramo, na bo bakoresha iminota igera kuri 30 nk’uko byagenze ku bandi benshi uretse Ross Kana umuriro waburiyeho amazemo kuririmba iminota igera kuri 20.

Igitaramo cya gatandatu kizabera i Musanze ku wa Gatandatu utaha, tariki ya 25 Nyakanga 2026.

UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE:

21:00: Chriss Eazy yapfundikiye neza igitaramo cy’i Nyagatare

Chriss Eazy ni we waririmbye nyuma mu bahanzi bitabiriye igitaramo cya gatanu cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026” cyabereye kuri Stade ya Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma yo kwinjirira muri “Sambolela”, uyu muhanzi yakurikijeho “Edeni”, “Basi sori”, “Fasta” na “Sekoma”, aho abafana be bakomeje kunyeganyega, banafatanya na we kuririmba.

Ubwo yari hafi gusoza, Chriss Eazy yabwiye ab’i Nyagatare ko abafitiye umushyitsi mu ndirimbo nshya yitwa “My Mind”. Utah Nice yahise ajya ku rubyiniro barafatanya ndetse iyi ndirimbo yishimiwe cyane i Nyagatare.

Indirimbo ya nyuma y’uyu muhanzi yabaye “Jugumila” yakurikiye “Bana” na “Sampe”, aho yayibyinanye n’abari bitabiriye igitaramo babifashijwemo n’umurishyo wa Symphony Band.

20:16: Chriss Eazy ni we uherutse abandi ku rubyiniro

Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy ni we wa nyuma mu bahanzi bari bategerejwe i Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu, muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, ugiye ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo “Sambolela” yakoze mu 2024.

20:10: Abaturage ba Nyagatare bashimiwe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yashimiye abaturage bitabiriye iki gitaramo, avuga ko uburyo bitabiriye bizatuma ibitaramo nk’ibi byongera kuhabera.

Ati “Biri mu nshingano zacu kugira ngo abaturage ba Nyagatare bishime. Icyo nababwira ni uko ibyiza biri imbere. Ijambo ryo kuri uyu mugoroba ni iryo gushima.”

“Turagira ngo dushimire Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano muri rusange, abaturage b’Akarere ka Nyagatare baturutse mu mirenge itandukanye, numvise ko hari n’abaturutse mu Karere ka Gatsibo.”

“Mwagaragaje ko igitaramo nk’iki kizakomeza kibera mu Karere ka Nyagatare. Twifuza ko cyajya kiba nka kabiri mu mwaka. Turashimira abagize uruhare ngo iki gitaramo kibe, ari bo EAP. Igitaramo cyo mu Ukuboza ntikizakuraho ikindi cy’inki, kuko no mu mwaka utaha kizongera kuba.”

Yashimiye kandi abaterankunga ba MTN Iwacu Muzika Festival 2026, yibutsa abaturage kunywa mu rugero no kudaha inzoga abakiri bato.

Mu gusoza, uyu Muyobozi yibukije abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza no kwirinda inzoga z’inkorano.

20:05: Davis D yigaruriye ab’i Nyagatare

Nyuma yo kwinjirira mu ndirimbo “Biryogo”, Davis D yakurikijeho “Ifarashi” na “Micro” zishimiwe muri iki gitaramo cya gatanu cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026.’

Indirimbo ya kane yabaye “Lolo”, ayikurikiza “Turarenze” na “Dede”.

Ubwo yari ageze kuri “Bermuda” yakoranye na Bull Dogg na Bushali, uyu muhanzi wundi uri ma baririmba muri Iwacu Muzika Festival, yamusanze ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.

Indirimbo yasorejeho ni “Itara” iri mu ze zakunzwe, aho yabanje gusaba ab’i Nyagatare gucana amatoroshi ya telefoni, babikoze atangira kuririmba.

19:30: Davis D, ’Umwami w’abana’ yageze ku rubyiniro i Nyagatare

Umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D yageze ku rubyiniro rw’i Nyagatare, yinjirira mu ndirimbo ‘Biryogo” yakoze mu 2015.

Ni umuhanzi wa karindwi ugeze ku rubyiniro rwo kuri uyu wa Gatandatu, mu bahanzi umunani bazasurutsa ibitaramo byose bya “Iwacu Muzika Festival 2026” aho bizanyura hose.

Mbere yo kuririmba, yasabye ab’i Nyagatare kwakira "Umwami w’abana", mu gihe ubusanzwe azwi nk’Umwami w’Amajyepfo.

19:23: Tom Close yahaye ab’i Nyagatare iminota 23 myiza

Tom Close wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya mbere mu 2011, ni we muhanzi wari watumiwe mu gitaramo cya gatanu cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 i Nyagatare.

Ubwo yari asoje kuririmba indirimbo ya mbere “Igikomere” yinjiriyemo, Tom Close yavuze ko avuka muri iyi Ntara y’Iburasirazuba.

Muri iki gitaramo, Dr. Muyombo Thomas [Tom Close] usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu gihugu ribarizwa muri RBC, yongeye kwerekana ko agifite ijwi kuko yaririmbaga mu buryo bwa ‘live’ afashijwe na Symphony Band.

Yahise akurikizaho “Ndacyagukunda”, “Sinzigerankureka”, “Mama W’abana” yakoranye Good Life na “Thank You” yakoranye na The Ben mu 2017, ari na yo yasorejeho.

Mu gusoza, Tom Close yibukije ab’i Nyagatare ko ari ingenzi kugira ubuzima bwiza buzira indwara, abasezeranya kuzongera kubataramira.

18:58: Tom Close yageze ku rubyiniro rw’i Nyagatare

Muyombo Thomas "Tom Close" wegukanye Primus Guma Guma Super Star mu 2011, yageze ku rubyiniro rwa Stade ya Nyagatare aho ari gutaramira abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo cya gatanu cya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026.’

Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo "Igikomere" yakoranye na Bulldogg mu myaka icyenda ishize.

18:45: Kenny Sol yanyeganyeje Stade ya Nyagatare

Nyuma yo gusoza “Haso” yinjiriyemo, Kenny Sol yaririmbye “Ikinyafu” yakoranye na Bruce Melodie, akurizaho “Igitangaza yakoranye na Juno Kizigenza na Bruce Melodie.

Uyu muhanzi wa gatandatu w’umunsi mu batama muri MTN Iwacu Muzika Festival, yahise akurikizaho “Joli”, “Umurego” inyeganyeza bamwe, “Phenomena” irushaho mu gihe “Molomita” yo yatumye uyu muhanzi kera kabaye yisanga i Nyagatare.

Ku munota wa 25 we ku rubyiniro, Kenny Sol yasabye abari muri Stade gucana amatoroshyi ya telefoni, ubundi aririmba “Haje gushya” yahagurukije hafi y’abantu bose.

Mascott ya BPR Bank Rwanda Plc yishimiwe cyane i Nyagatare

BPR Bank Rwanda Plc ni umwe mu baterankunga ba ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

18:12: Kenny Sol yageze ku rubyiniro

Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol mu muziki, yagiye ku rubyiniro rw’i Nyagatare ari umuhanzi wa gatandatu mu bari gususurutsa abitabira “MTN Iwacu na Muzika Festival 2026”.

Uyu muhanzi wambaye ipantalo n’ishati by’umukara bisa, yinjiriye mu ndirimbo “Haso” yakoze mu 2021.

18:10: Bushali yamaze imbeho ab’i Nyagatare

Ubwo Bushali yajyaga ku rubyiniro rw’iki gitaramo cya gatanu cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, i Nyagatare hari imbeho yatumye bamwe bifubuka nubwo ari mu mpeshyi.

Gusa ntibyabujije ko afata neza abafana be bakagumana na we ndetse bakabyina batitaye kuri iyo mbeho wagiraga ngo ni gatumwa.

Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “Kurura”, “Kugasima”, “Umwirabura”, “Kamwe” na “Meterese”.

Nyuma yo kuririmba “Meterese”, Bushali yasabye ab’i Nyagatare kwakira Kankadem bafatanya kubyinana “Buguma” yishimiwe cyane.

17:49: Bushali yageze ku rubyiniro rw’i Nyagatare

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali yamaze kugera ku rubyiniro rwo muri Stade ya Nyagatare.

Uyu muhanzi yambaye ikabutura y’ikoboyi ndende n’ishati y’amaboko maremare y’umweru ariko irimo inyuguti ziri mu yandi mabara.

Kuri uyu mugoroba, ni umuhanzi wa gatanu ugiye ku rubyiniro mu bahanzi bari gususurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Indirimbo yinjiriyemo ni “Nituebue” yakoranye na B-Threy na Slum Drip mu 2019.

17:45: Kivumbi King yatumye ab’i Nyagatare banyeganyega

Umuhanzi wa kane mu gitaramo cya gatanu cya ‘MTN Iwazu Muzika Festival 2026’, Kivumbi King, indirimbo ye ya kabiri nyuma ya “Hanze” yabaye “Kirigute”, abafana batangira kuririmba bati “Ni wowe, ni wowe!”

Uyu muraperi yakurikijeho “Yalampaye” yakoranye na Kirikou Akili n’izindi zirimo “Ola” na “Wait”.

Indirimbo yasorejeho ikagabanya imbeho i Nyagatare ni “Kikankane” yakoranye na DJ Pyfo.

17:22: Kivumbi King ni we ugezweho

"Nuza gutinda urasanga byarangiye!" Ni yo magambo ya mbere umuraperi Kivumbi King yaririmbye akigera ku rubyiniro rw’i Nyagatare, aho agize indirimbo “Hanze” yakoze mu myaka ibiri ishize.

Uyu muhanzi ni uwa kane ugeze ku rubyiniro uyu munsi, mu bahanzi umunani bazitabira ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

17:12: Marina yinjije ab’i Nyagatare mu gitaramo

Ubwo Marina yari asoje kuririmba “Paje” yinjiriyemo muri iki gitaramo cya gatanu cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, yakurikijeho izindi zirimo “Do Me”, “Twivuyange”, “Mon Bebe” na “Too Much”.

Mbere yo kuririmba “Bimpame” yakoranye na Phil Peter, Marina yasabye ko niba hari uwabasha kuririmba amagambo y’uyu muhanzi wundi muri iyi ndirimbo yamusanga ku rubyiniro bagafatanya. Hari umusore wamusanze ku rubyiniro barafatanya.

Indirimbo uyu muhanzi yasorejeho ni "Marina" yaririmbye nyuma ya "Ifoto" yakoze ikinyuranyo i Nyagatare.

16:45: Marina yageze ku rubyiniro

Umuhanzi Ingabire Deborah wamenyekanye nka Marina yabaye uwa gatatu wagiye ku rubyiniro rw’i Nyagatare, mu bahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026”.

Yinjiririye mu ndirimbo "Paje" yakoze muri uyu mwaka. Ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi babiri b’abakobwa mu gihe MC Buryohe ari kumufasha.

16:38: Ibura ry’umuriro ryakuye Ross Kana ku rubyiniro imburagihe

Ubwo yari asoje “Fou de Toi” yinjiriyemo, Ross Kana yagize ati “Ibyo mwigira byose uyu munsi harashya. Njye navukiye hano.”

Indirimbo “Sesa” iri mu zatwaye umwanya munini wa Ross Kana ku rubyiniro kubera kuyibyinana n’abafana be bari kuri Stade ya Nyagatre yakiriye igitaramo cya gatanu cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026."

Yayikurikije “Mami” yakoze mu 2024, mbere yo kuririmba “Molela”.

Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo ya kane, amaze iminota 20 ku rubyiniro, umuriro wavuyeho, ibyuma byose birazima, Ross Kana na we ahita ava ku rubyiniro.

Ubwo umuriro wari usubiyeho, MC Buryohe na Bianca Baby basabwe n’abafana ko Ross Kana agararuka ariko ntibyakunze.

16:30: Kwikura i Nyagatare birasaba imbaraga nyinshi

Kugeza ubu abitabiriye igitaramo ntibarashyuha ndetse biraza gusaba abahanzi babataramira gukoresha imbaraga nyinshi ngo babashe kubigarurira.

16:16: Ross Kana yagiye ku rubyiniro ari uwa kabiri

Umuhanzi Rubangura David uzwi nka Ross Kana, ni we muhanzi wa kabiri mu bari mu bitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, wageze ku rubyiniro ruri muri Stade ya Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu.

Ross Kana yinjiriye muri "Fou de Toi" yakoranye na Element Eleéeh na Bruce Melodie.

16:15: Amalon yaririmbye indirimbo zirindwi i Nyagatare

Indirimbo ya kabiri ku rubyiniro ari yo “Impanga” yasize Amalon yikuye ikote yari yambaye, asigarana ishati y’umweru y’amaboko maremare.

Yahise akurikizaho izindi zirimo “Single” yakoranye Weasel mu 2019, “Derila”, “Byakubaho” na “N’Imana”.

Nyuma yo kuririmba izi ndirimbo, Amalon yabwiye ab’i Nyagatare ati “Ndabona mukonje.” Hari nyuma y’akanya gato avuze ko bamutunguye kuko bafite imbaraga nk’iza Saa Sita z’ijoro.

Uyu muhanzi wasoreje kuri “Nyirabasare”, agiye kuva ku rubyiniro yagize ati “Mwikomere amashyi menshi cyane. Ab’i Nyagatare muri abantu ba danger!”

 15:47: Amalon yabimburiye abandi bahanzi bari muri ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’

Abifashijwemo na Symphony Band iza gucurangira abahanzi bose, umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon, ni we wabanje ku rubyiniro i Nyagatare mu bahanzi umunani bari gususurutsa ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Uyu muhanzi wambaye ikote ry’ubururu, ipantalo ijya kuba umweru n’ingofero y’aba-cowboy, yinjiriye mu ndirimbo "Impunzi" yakoze muri uyu mwaka.

15:30: Bianca na MC Buryohe bari kubyinana n’ab’i Nyagatare

Mu aka kanya, mu gihe hagitegerejwe abahanzi bari muri ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, abashyushyarugamba MC Buryohe na Bianca Baby bari kubyinana n’abakunzi ba muzika i Nyagatare, barushanwa mu kubyina indirimbo zitandukanye.

RFI iri i Nyagatare muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kiri mu bafatanyabikorwa ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" aho gikomeje gushishikariza Abanyarwanda gukoresha serivisi zacyo mu kubona ubutabera bunoze.

RFI ifite serivisi zikurikira:

  1. Uturemangingondangasano (ADN)
  2. Gupima ibinyabutabire n’ibiyobyabwenge
  3. Gupima uburozi n’ibindi bihumanya byatera urupfu
  4. Gupima inyandiko zigibwaho impaka
  5. Gusuzuma imikono(signature)
  6. Gusuzuma umwimerere w’impushya zo gutwara ibinyabiziga(ku bafite impushya mvamahanga)
  7. Gupima icyishe umuntu
  8. Gupima abakomeretse hagamijwe kumenya ingano y’ububabare n’ubumuga yatewe n’impanuka cyangwa gubitwa
  9. Gupima ibimenyetso by’ibyaha byakorewe ku ikoranabuhanga
  10. Gupima umwimerere w’amajwi n’amashusho hagamijwe kumenya uwakoze icyaha
  11. N’ibindi

Ukeneye ibisobanuro birambuye kuri serivisi za RFI, uhamagara telefoni itishyurwa 4636 cyangwa ukabandikira kuri whatsapp +25078832093 no kuri email:[email protected].

15:15: MC Buryohe na Bianca Baby batangiye gushyushya abitabiriye igitaramo

Ntakirutimana Halifa uzwi nka MC Buryohe, uri mu bashyushyarugamba b’ibitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026", yabanje kugera ku rubyiniro wenyine, aho yambaye ipantaro n’ishati by’umukara ndetse n’ingofero y’umuhondo.

Nyuma y’iminota mike, yakiriye Uwamwezi Daphine uzwi nka MC Bianca Baby, bagiye gufatanya muri iki gitaramo kuri Stade ya Nyagatare.

DJ Tricky ni we uri kuvanga imiziki muri aka kanya.

14:50: Bruno Master ufite ubumuga bwo kutabona yataramiye ab’i Nyagatare

Umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, Bruno Master, yahawe umwanya na we asusurutsa abitabiriye iki gitaramo cya ’Iwacu Muzika Festicval 2026’ cyitabiriwe n’ab’ingeri zose.

Uyu muhanzi waririmbye anicurangira Piano, yaririmbye indirimbo ye "Forever love", ariko anasubiramo n’iz’abandi bahanzi nka "Amayobera" ya Meddy.

Ubwo yari agiye gusoza kuririmba, Bruno Master yagize ati "Ndashoboye se? Niba nshoboye ngaho mpa amashyi."

Mu bafatanyabikorwa ba "Iwazu Muzika Festival" y’uyu mwaka harimo Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (UPHLS).

BPR Bank yegereye ab’i Nyagatare

BPR Bank Rwanda PLC ni umwe mu baterankunga ba MTN Iwacu Muzika Festival 2026.

Yifashishije ibitaramo by’iri serukiramuco rya muzika, iyi banki ikangurira abaturage b’aho byabereye kuyoboka serivisi zayo z’imari cyane cyane gahunda ya Igurize Fasta Fasta ifasha abantu kubona inguzanyo byoroshye.

14:15: Gonze yataramiye abaturanyi be

Muri ibi bitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival", abahanzi bo mu mijyi iri serukiramuco rigeramo ntibibagiranye.

I Nyagatare, umuhanzi wo mu Burasirazuba wabanje guhabwa umwanya wo gutaramira abitabitiye iki gitaramo cya kabiri cy’uyu mwaka ni Gonze usanzwe ari Umunyamakuru wa RBA, Ishami rya Nyagatare.

Uyu muhanzi wagiye ku rubyiniro yambaye ipantalo y’umukara, umupira w’amaboko magufi w’umukara [nyuma yo gukuramo ikote rya kake], ingofero y’umukara n’inkweto z’umweru, ari kumwe n’itsinda ry’abakinnyi, yaririmbye indirimbo zirimo "Mubamwariye", "Sexy lady", "Soma" na "Mpindura".

Abahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" bategerejwe i Nyagatare

Abahanzi umunani ni bo bari gutaramira abakunzi ba muzika mu iserukiramuco ry’uyu mwaka, aho rizagera hose mu gihugu.

Abo ni Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali.

Muri uyu mwaka, muri buri gace igitaramo kigezemo, hatumirwa umwe mu bahanzi begukanye irushanwa rya PGGSS ryaterwaga inkunga na Primus.

Kuri iyi nshuro utahiwe ni Dr. Muyombo Thomas wamamaye mu muziki nka Tom Close, wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 2011 ari na bwo iri rushanwa ryari ribaye bwa mbere.

13:30: Ab’i Nyagatare batangiye kugera ahabera igitaramo

Abaturage b’i Nyagatare batangiye kuba benshi kuri stade yahoo, bitabiriye iki gitaramo cya gatanu cya “Iwacu Muzika Festival 2026.”

Ibi bitaramo bya "Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka hiyongereyemo BPR Bank Rwanda Plc.

Amafoto: Kwizera Remy Moses & Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages