00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yatangiye gutegura igitaramo cyo guca ‘agasuzuguro ka Tems’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 January 2025 saa 02:26
Yasuwe :

Tom Close yatangaje ko yinjiye mu gikorwa cyo guca agasuzuguro ka ‘Tems’ wasubitse igitaramo yari afite i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025, akaba yategura ikindi kizakorwa n’abahanzi bo mu Rwanda kuri uwo munsi.

Tom Close abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nk’abahanzi b’Abanyarwanda bashobora kwishyira hamwe bagaca agasuzuguro ka Tems, bagategura igitaramo ku munsi n’ubundi yagombaga gutaramira i Kigali.

Ati “Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n’abahanzi b’Abanyarwanda muri BK Arena kuri iyi tariki, mubigaragaze.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Tom Close yavuze ko yatangiye imyiteguro y’iki gitaramo nubwo hari ibyo ategereje kureba niba byatungana kikaba cyatangira kwamamazwa.

Ati “Hari ibintu by’ibanze turi kureba niba byaboneka ubundi iki gitaramo tukagikora, nibaza ko mu gihe byagenda uko tubyifuza nta kabuza twahita dutangira kwamamaza ubundi tugaca agasuzuguro nka kariya.”

Tom Close yemeza ko nubwo yatangiye imyiteguro ariko hari iby’ingenzi ategereje kureba niba babihabwa kugira ngo batangire kwamamaza iki gitaramo.

Nubwo ateruye ngo avuge ibyo bari gusaba n’abo bari kubisaba, IGIHE ifite amakuru ko batangiye gukomanga kuri BK Arena ngo babe bayihabwa babone gukomeza gushaka abafatanyabikorwa ku buryo iki gitaramo cyabaho.

Iki gitaramo ariko kandi cyakiriwe neza n’umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, wagize ati “Iki gitekerezo ni inyamibwa ntabwo dukeneye Tems ngo dukore igitaramo cyiza. Dufite aho cyabera n’abakunzi b’umuziki.”

Uretse aba, n’abandi benshi bagiye bagaragaza ko mu gihe byaba biteguwe bacyitabira mu rwego rwo kwamagana icyo bise agasuzuguro ka Tems.

Tems wari watumiwe i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025, yavuze ko atagikoze iki gitaramo kubera amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo ibi benshi babifashe nk’urwitwazo.

Hari n’abajya kure bakagaragaza ko uyu mukobwa yaba yatinye kubura abantu mu gitaramo cye cyane ko amatike yari amaze kugurisha mu gihe kirenga ukwezi yari amaze yamamaza iki gitaramo arenga gato 270, mu gihe BK Arena ijyamo abarenga ibihumbi 10.

Tom Close yatangiye gutegura igitaramo cyo guca ‘agasuzuguro ka Tems’ wasubitse igitaramo yari afite i Kigali ku mpamvu za nyirarureshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages