Ni mu butumwa Tom Close yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026. Bwiganjemo amashusho yo mu birori by’isabukuru ye bamukoreye, arenzaho amagambo yuje urukundo mu nyandiko.
Ati “Umunsi mwiza w’amavuko mukundwa Tricia. Rukundo rwanjye, ubereho kuzazimya buji 1000 no kubona inzozi zawe zose ziba impamo. Uri roho ziza kurusha izindi zabayeho”.
Christopher Muneza Aline Gahongayire, Tidjara Kabendera n’abandi, bakomeje kwifuriza isabukuru uyu mubyeyi.
Nka Christopher yagize ati “Isabukuru nziza mushikiwanjye Tricia.”
Uyu ni umwaka wa 13 Tom Close abana na Tricia nk’umugabo n’umugore. Muri Kanama 2025, batumiwe mu masengesho ya "Young Leaders Prayer Breakfast" batanga ubuhamya, banagira inama abashakanye n’ababiteganya, kuri byinshi bize mu rugo rwabo birimo kwihangana no kuganira bihoraho kugira ngo bakomeze kubana neza.
Tom Close n’umugore we basezeranye imbere y’Imana ku wa 30 Ugushyingo 2013. Tom Close yavutse tariki 28 Ukwakira 1986, naho Niyoncuti avuka mu 1989. Bafitanye abana bane n’undi umwe barera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!