Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, ubwo yari mu bitaro byo mu Mujyi wa Burbank muri Leta ya California, bitangajwe n’umuryango we wari umuri hafi.
Ku makuru dukesha BBC, Tom Sizemore wamenyakanye cyane mu filime z’imirwano akina ari umusirikare cyangwa ari icyihebe. Yari amaze igihe ari mu bitaro ku kibazo yagize tariki 18 Gashyantare 2023, cyo guturika kw’imitsi yo mu bwonko.
Thomas Edward Sizemore Jr. yavutse tariki 29 Ugushyingo 1961, muri Leta ya Michigan, imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika .
Yamenyekanye muri filime nka ‘Passenger 57’ yahuriyemo na Wesley Trent Snipes, ‘Men of Courage’ yahuriyemo na Nicolas Cage n’izindi.
Tom Sizemore asize abahungu b’impanga yabyaranye n’umukunzi we Janelle McIntire, nyuma y’uko atandukanye n’umugore we Maeve Quinlan bashakanye mu 1996.
Batandukana mu 1999 kubera ikibazo cyo kubatwa n’ibiyobyabwenge uyu mukinyi wa filime yari afite icyo gihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!