Mr Rwanda ni irushanwa rizahuza abasore bahiganwa mu murava, ubwiza n’ubuhanga, ryateguwe na Sosiyete yitwa ‘Imanzi Agence Ltd’ aho uzaba uwa mbere azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica n’icumbi ry’umwaka wose mu nyubako za Tomtransfers.
Uretse icumbi ariko Tomtransfers ni na yo izatanga igihembo nyamukuru cy’imodoka nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa.
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Tomtransfers, Ngiruwonsanga Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko bahisemo gutera inkunga iri rushanwa mu rwego rwo gushyigikira igitekerezo cyo guha buri Munyarwanda amahirwe angana n’ayundi.
Yagize ati “Impamvu nyamakuru ni uko nka Tomtransfers mu rugamba rwo kubaka igihugu, abantu bakwiye kugira amahirwe angana nk’uko bisanzwe. Twabonye amahirwe urubyiruko rwashyizeho yo kugira ba Rudasumbwa natwe tubona dukwiye kubafasha.”
Yagaragaje ko ari n’inzira nziza yo kumenyekanisha ibikorwa byabo binyuze muri iryo rushanwa cyane ko uzahiga abandi azahabwa imodoka.
Ati “Kwemera kuba umuterankunga mukuru w’iri rushanwa ni inzira nziza. Icyo twitezemo ni uko dushobora kubonamo uburyo bwo gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byacu bikagera kure ku buryo buri Munyarwanda wese ashobora kuba yabimenya.”
Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda kuko habagaho iryahuzaga abakobwa ari ryo Miss Rwanda, nyamara hari abasore b’Abanyarwanda bitabiraga amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza.
Byitezwe ko ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda rizatangwa muri Gashyantare 2022.
Abasore bose bifuza guhatana batangiye kwiyandikisha ku wa 17 Ukuboza 2021.
Biteganyijwe kandi ko rizaterwa inkunga na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’Inteko y’Ururimi n’Umuco.
Tomtranfers ni kimwe mu bigo by’ubucuruzi byanitabiriye imurikagurisha riri kubera i Gikondo. Abayigana bahabwa igabanyirizwa rya 10% iyo baguze imodoka n’inzu ndetse na 25% ku bakodesha imodoka n’inzu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!