Ibi bihembo bitangwa n’urubyiruko rwihurije hamwe, ku bufatanye n’ibigo bitandukanye ku isonga harimo RALC, yinjiyemo mu rwego rwo gushyigikira ubuhanzi nka kimwe mu biranga umuco.
Iki gikorwa cyari kirimo Intore Tuyisenge, uhagarariye ishyirahamwe ry'abahanzi, Gatabazi Bernard wari uhagarariye RALC ndetse na Rwema Dennis wari uhagarariye MNI yatangaga ibihembo.
Iki gikorwa cyatangiwemo ibihembo bya muzika ndetse bigaherekezwa n’ishimwe ry’amafaranga ku ndirimbo eshatu zaje imbere ku rutonde mu gihe cy’amezi atatu.
Indirimbo ya mbere ni iya Tonzi yitwa ‘Hejuru ya Byose’ yegukanye 2,000,000 Frw, iya kabiri iba iya Mutimawurugo Claire yitwa ‘Umunyenga w’Intsinzi’ ihembwa 700,000 Frw mu gihe iya gatatu yabaye iya Bryan Lead yitwa ‘Open my eyes’ ihabwa 300,000 Frw.
Gatabazi Bernard wari uhagarariye RALC ukora mu ishami ry’umuco, yavuze ko bakimara gushyikirizwa uyu mushinga bagasabwa kuwushyigikira, bahise babona ugendanye n’ibyo bifuza.
Ati “Iki gikorwa mu ishami ry’umuco dushinzwe guteza imbere ubuhanzi kandi umuziki nawo urimo. Tukimara kubona abategura MNI badushyikirije uyu mushinga wabo twarishimye cyane kuko ibyo bari gukora byari biri mu murongo wacu.”
“Umuziki wacu uri kugenda utera imbere mu kuzamura ubukungu bw’igihugu ariko n’abahanzi bari gutera imbere atari bya bindi bya sagihobe aho waririmbaga bakagusomya ku gacuma gusa ugatahira aho.”
Rwema Dennis yasabye abanyarwanda bose gushyigikira igikorwa nk’iki kuko bizafasha mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Ati “Turi gutangira ariko ibintu biri kugenda neza. Tonzi aza guhatana yarambwiye ati ‘ntabwo ndi hano ngo ntsinde ahubwo ndashaka gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere iki gitekerezo’. Abanyarwanda bose nibashyigikira iki gikorwa, umwana w’umunyarwanda azabona amahirwe yo gukora umuziki uri ku rwego ruhambaye, ntabwo azajya gukorera muri Nigeria kubera MNI ahubwo azaba ari abanyarwanda bamugiye mu bitugu, iyo niyo ntego yanjye.”
Tonzi yavuze ko hakoreshejwe umucyo mu gutora ndetse ko yishimiye kwakira miliyoni ebyiri; ndetse n’amafaranga yahabwaga buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu ashize bigiye kumufasha mu muziki we.
Ati “Ni ibintu bibera kuri internet ariko birimo umucyo, nagiyemo nshaka kureba uko bikora ariko nasanze ari byiza kandi ndashishikariza abahanzi kwitabira. Iki gihembo kigiye kumfasha, amafaranga angana gutya bampaye muri ibi bihe bya COVID-19 ntabwo ari make, ngiye kuyifashisha nkora amashusho n’amajwi by’indirimbo. Ni ikintu cyiza cyane. Nashishikariza abantu gushyigikira MNI kuko kuzamuka kwayo natwe ni ukwacu.”
Usibye miliyoni ebyiri Tonzi yahawe nk’igihembo cy’indirimbo ye yatowe cyane, yanashyikirijwe 60% by’amafaranga abakunzi be bakoresheje bamutora.
Mutimawurugo Claire yegukanye 700 000 Frw na 60% by’amafaranga bamutoresheje mu gihe Bryan Lead we wabashije kuba uwa gatatu yegukana 300 000 Frw na 60% by’amafaranga bamutoresheje ku ndirimbo ye "Open my eyes".
MNI ni urubuga rwa internet rushyirwaho indirimbo z’abahanzi batandukanye b’abanyarwanda maze abakunzi b’umuziki bagatora izo bakunze, ihize izindi nyuma y’amezi atatu igahabwa igihembo.
Umuhanzi ubwe ni we ufata iya mbere kugira ngo indirimbo ye igaragare kuri uru rubuga ashyiraho umubare w’indirimbo yifuza zose.
Gutora bikorerwa ku rubuga rwa internet ariko utoye inshuro imwe acibwa amafaranga mirongo itanu (50Frw) yishyura akoresheje telefone ngendanwa akanze *611#.
Igihembwe cya kabiri cyo gutora indirimbo eshatu cyatangiye tariki ya 1 Gashyantare 2020 kugeza tariki 30 Mata 2020.






![Umunyamakuru Luckyman Nzeyimana wari uyoboye iki kiganiro cyatangiwemo ibihembo bya MNI]](https://spipimg.igihe.com/jpg/umunyamakuru_luckyman_nzeyimana_wari_uyoboye_iki_kiganiro_cyatangiwemo_ibihembo_bya_mni.jpg)
Reba indirimbo yahesheje Tonzi igihembo
Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0