00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tonzi na Emmy Vox basusurukije abitabiriye ibirori bya ‘Benediction Fashion Gala’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 August 2026 saa 02:33
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Mujyi wa Kigali habereye ibirori byo kumurika imideli byiswe ‘Benediction Fashion Gala’, byateguwe n’inzu icuruza imideli izwi nka ‘Benediction Boutique’.

Ni ibirori byaranzwe no kumurika imyambaro y’abagore iyi nzu isanzwe icuruza. Uretse kumurika iyi myenda yiganjemo ituruka mu Burayi, Tonzi na Emmy Vox ni bo basusurukije abitabiriye iki gikorwa.

Ibi birori byo kumurika imideli byabereye ahitwa Casa Italia i Nyarutarama. Kwinjira muri ibi birori itike ya make yari 25.000 Frw mu myanya isanzwe, 50.000 Frw, 100.000 Frw muri VIP, ndetse n’ibihumbi 300 Frw ku meza y’abantu batanu.

Tonzi yataramiye abitabiriye ibi birori mu ndirimbo ze zirimo izakunzwe cyane nka ‘Humura’, ‘Ushimwe’, ‘Respect’ n’izindi nyinshi.

Emmy Vox, na we wishimiwe cyane muri ibi birori, azwi mu ndirimbo nka ‘Kumanga’, ‘Imana Ibirimo’, ‘Impundu’ n’izindi zamufashije kumenyekana cyane mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uretse abamurika imideli n’aba bahanzi basusurukije abitabiriye ibi birori, byanitabiriwe n’abantu banyuranye, biganjemo abakunda ibijyanye no kurimba, bari bagiye kwihera ijisho imyambaro igezweho.

Abateguye ibi birori bijeje ababyitabiriye ko bagiye kujya babitegura kenshi gashoboka, mu rwego rwo kurushaho gutanga ibyishimo ku bakunzi b’imideli, ari na ko berekana imyambaro igezweho mu bihe binyuranye.

Casa Italia ni uku hari harimbishijwe
Ubwo Mucyo Sandrine yatangaga ikaze ku bitabiriye ibi birori
Inkumi zamuritse imideli muri ibi birori zari zaserutse mu makanzu meza y'ibirori
Kabagire Christelle niwe wayoboye ibi birori
Muri ibi birori hamurikiwe imyenda yo muri 'Benediction Boutique'
Muri ibi birori hamurikiwe imyenda yo muri 'Benediction Boutique'
Tonzi yatanze ibyishimo muri ibi birori
Tonzi yishimiwe bikomeye n'abari bitabiriye ibi birori
Uwera Françoise nyiri Benediction Boutique yateguye iki gikorwa yashimiye abacyitabiriye
Emmy Vox nawe yatanze ibyishimo muri ibi birori
Uwera Françoise hamwe na Tonzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages