Ni ibirori byaranzwe no kumurika imyambaro y’abagore iyi nzu isanzwe icuruza. Uretse kumurika iyi myenda yiganjemo ituruka mu Burayi, Tonzi na Emmy Vox ni bo basusurukije abitabiriye iki gikorwa.
Ibi birori byo kumurika imideli byabereye ahitwa Casa Italia i Nyarutarama. Kwinjira muri ibi birori itike ya make yari 25.000 Frw mu myanya isanzwe, 50.000 Frw, 100.000 Frw muri VIP, ndetse n’ibihumbi 300 Frw ku meza y’abantu batanu.
Tonzi yataramiye abitabiriye ibi birori mu ndirimbo ze zirimo izakunzwe cyane nka ‘Humura’, ‘Ushimwe’, ‘Respect’ n’izindi nyinshi.
Emmy Vox, na we wishimiwe cyane muri ibi birori, azwi mu ndirimbo nka ‘Kumanga’, ‘Imana Ibirimo’, ‘Impundu’ n’izindi zamufashije kumenyekana cyane mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uretse abamurika imideli n’aba bahanzi basusurukije abitabiriye ibi birori, byanitabiriwe n’abantu banyuranye, biganjemo abakunda ibijyanye no kurimba, bari bagiye kwihera ijisho imyambaro igezweho.
Abateguye ibi birori bijeje ababyitabiriye ko bagiye kujya babitegura kenshi gashoboka, mu rwego rwo kurushaho gutanga ibyishimo ku bakunzi b’imideli, ari na ko berekana imyambaro igezweho mu bihe binyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!