-Tonzi yagizwe Nyampinga w’abagore baririmba Gospel
-Ni we wazanye igitekerezo cyo gushinga ihuriro ‘All In One Gospel Ladies’
-Mu bihembo harimo icyumba muri Convention Center
-Gahongayire yamuvuze ibigwi biramurenga ararira
-“Tonzi ni igifaru, umugabo we yarahiriwe”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, Tonzi na bagenzi be icumi barimo abagore n’abakobwa baririmba indirimbo zihimbaza Imana baraye bamuritse bwa mbere CD ibumbiyeho indirimbo zigezweho z’abagize ihuriro ‘All In One Gospel Ladies’.

Igitekerezo cyo gushinga umuryango uhiriwemo n’aba baririmbyi b’abagore cyazanwe na Tonzi wavuze ko kigamije guca burundu akajagari mu gucuruza ibihangano by’abahanzi nta burenganzira[piratage]; yanavuze ko kigamije guha imbaraga abahanzi mu byiciro byose kuva ku bakizamuka kugeza ku bamaze gukomera bityo ngo bose barusheho gushinga imizi kandi babone amafaranga afatika.

Yagize ati “Mwakwibaza impamvu abantu bakora ibi bintu ariko hakaba hari abandi satani akoresha bakabipirata […] Abahanzi dukwiye kwishyira hamwe kugira ngo ibi tubikore bidutunge kandi bitunge abandi mu buryo bw’amafaranga n’uburyo bw’umwuka.”

Yongeraho ati “Uyu mugoroba hari abahanzi bamwe mutari muzi muhise mumenya. Buri muhanzi yakora ukwe ariko twagera ku rwego rwo gushaka amafaranga tukihuza nka gutya […] Kompanyi zikomeye nimudufashe mutugurire izi mixtape ku buryo umuziki utunga abahanzi ndetse bigafasha abaramyi gukomeza umurimo ku buryo batazigera bagwa.”

‘All In One Gospel Ladies’ ihurije hamwe abahanzi barimo Diana Kamugisha, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Rose, Tonzi, Phanny, Gaby Kamanzi, Aline Gahongayire, Rachel, Assumpta , Karen ndetse na Aline.

Tonzi yagizwe Nyampinga wa Gospel

Aba bahanzi bose bashimiye byimazeyo Tonzi wabahuje kugira ngo bafatanye gushaka amafaranga no kurushaho gukomera mu murimo w’Imana.

Gahongayire usanzwe ari inshuti magara ya Tonzi yavuze ko ibyo mugenzi we yakoze bitajya bitekerezwa na bose. Yanavuze ko iri huriro ryageneye Tonzi ikamba rya Nyampinga wa Gospel nk’umugore witanga mu buryo burenze ahihibikanira ko abagore bakora umuziki bazamuka.

Yagize ati “….ikibabaje ni uko twibagiwe ikamba ryacu, twaribuze. Nk’uko batora Nyampinga w’igihugu natwe turamwimitse nka Nyampinga wa Gospel. Nubwo ibi twabifatanyije kubitegura ariko navuga ko 80% ari imbaraga za Tonzi. Ni igifaru, iyo umufite uba ufite byose.”

Aline Gahongayire yavuze uburyo Tonzi yitanze bishoboka mu gutegura iki gikorwa kandi afite umwana urwaye mu gihe nka we[Gahongayire] udafite uwo ariza atabishyiragamo imbaraga mu buryo bugaragara.

Ibyishimo byamurenze araturika ararira

Tonzi yahise aturika ararira maze bagenzi be Pastor Jackie Mugabo na Pastor Rose baramwegera bamufata mu maboko bakomeza kumuvugiraho amagambo yo kumusabira umugisha.

Gahongayire ati “Ntawe ndiza, nta n’uwo nkorera ariko sinahageze kare, Tonzi turagukunda n’andi marira warize Imana iyaguhoze. Mwa bantu mwe ntabwo tubasaba amafaranga, Imana yaraduhaye […] Reka mbasabe mutwemere, mutwubahe, mutwubahishe tuzagera kure.”

“Aba bashumba uko bamufasheho, ijuru riramushyigikiye, Alpha [umugabo wa Tonzi] nubwo udahari Imana yaraguhaye ni ukuri. Imana iguhe umugishe.”

Tonzi yakozwe ku mutima n'amagambo bagenzi be bamuvuzeho
Tonzi yakozwe ku mutima n'amagambo bagenzi be bamuvuzeho

Aba bagore mu bihembo bahembye Tonzi harimo icyumba cyigezweho muri Kigali Convention Center kugira ngo ajye kukiruhukiramo nyuma y’imvune yagize ategura iki gikorwa.

Aline ati “Twese nka Gospel Ladies twahisemo ko tugomba kuguhemba, ibi twari twabiteguye. Turakwishyurira icyumba muri Convention Center ariko ugende uryame nushaka ujyane na Alpha. Kwa kundi ujya uduha swing[udushimisha] natwe turazigusubije mu izina rya Yesu.”

Diana Kamugisha yunzemo ati “Tonzi ni umuntu utikunda habe n’umunsi n’umwe, ubuzima bwe bwose abusuka mu bantu. Uku mureba twambaye Tonzi yinjira mu buzima bwacu, akora uko ashoboye ngo amenye ko ku munsi wawe ukomeye wambaye neza, nta kibazo na gito.”

Big Tonny ufite indirimbo nshya yitwa Rafiki
Big Tonny ufite indirimbo nshya yitwa Rafiki
Gaby Kamanzi
Gaby Kamanzi
Phanny usanzwe abarizwa mu itsinda The Sisters
Phanny usanzwe abarizwa mu itsinda The Sisters
Diana Kamugisha
Diana Kamugisha
Pastor Jackie usanzwe aba mu Bwongereza
Pastor Jackie usanzwe aba mu Bwongereza
Aline Gahongayire aritegura gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Aline Gahongayire aritegura gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Aba baririmbyi bihurije mu itsinda bise 'All In One Gospel Ladies'
Aba baririmbyi bihurije mu itsinda bise 'All In One Gospel Ladies'
Mike Karangwa[iburyo] yitabiriye iki gikorwa
Mike Karangwa[iburyo] yitabiriye iki gikorwa
Abahanzi batarubaka izina na bo bari muri iri tsinda barimo Karen, Assumpta na Rachel
Abahanzi batarubaka izina na bo bari muri iri tsinda barimo Karen, Assumpta na Rachel
Pastor Jackie, Diana Kamugisha na Gahongayire ubwo baririmbiraga inshuti zabo mu kumurika iki gikorwa
Pastor Jackie, Diana Kamugisha na Gahongayire ubwo baririmbiraga inshuti zabo mu kumurika iki gikorwa
Umurerwa Evelyne [wambaye umukara] yari muri iki gikorwa
Umurerwa Evelyne [wambaye umukara] yari muri iki gikorwa
Mariya Yohana yari yaje gushyigikira aba bagore
Mariya Yohana yari yaje gushyigikira aba bagore
Tonzi ni we wazanye igitekerezo cyo gushinga iri tsinda
Tonzi ni we wazanye igitekerezo cyo gushinga iri tsinda
Producer David[wicaye imbere] na Peace Jolis [wambaye ingofero] bari baje gushyigikira 'All In One Gospel Ladies'
Producer David[wicaye imbere] na Peace Jolis [wambaye ingofero] bari baje gushyigikira 'All In One Gospel Ladies'
Aimable Twhairwa n'umugore we
Aimable Twhairwa n'umugore we
Alain Numa ukora muri MTN yaje muri iki gikorwa
Alain Numa ukora muri MTN yaje muri iki gikorwa
Umuririmbyi Patient Bizimana
Umuririmbyi Patient Bizimana

Amafoto: Mahoro Luqman