00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tora Nyampinga Aurore, umuheshe amahirwe yo kujya muri Top 20 muri Miss Supranational 2013

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 20 August 2013 saa 03:06
Yasuwe :

Amakuru dukesha umwe mu bajyanye na Nyampinga w’u Rwanda 2012, Kayibanda Mutesi Aurore ni uko yageze mu gihugu cya Belarus amahoro, ubu akaba ari kumwe n’abakobwa bagenzi be baturutse mu bihugu 60 azahangana nabo mu marushanwa ya Miss Supranational 2013.
Amakuru mashya IGIHE twamenye kandi ni uko muri aya marushanwa ya Miss Supranational 2013, abantu bose yewe n’abari i Kigali mu Rwanda bashobora gushyigikira Nyampinga Aurore binyuze mu kumutora kuri internet ku rubuga rwa Miss (…)

Amakuru dukesha umwe mu bajyanye na Nyampinga w’u Rwanda 2012, Kayibanda Mutesi Aurore ni uko yageze mu gihugu cya Belarus amahoro, ubu akaba ari kumwe n’abakobwa bagenzi be baturutse mu bihugu 60 azahangana nabo mu marushanwa ya Miss Supranational 2013.

Amakuru mashya IGIHE twamenye kandi ni uko muri aya marushanwa ya Miss Supranational 2013, abantu bose yewe n’abari i Kigali mu Rwanda bashobora gushyigikira Nyampinga Aurore binyuze mu kumutora kuri internet ku rubuga rwa Miss Supranational agahabwa amajwi menshi.

Aurore ubwo yahagurukaga i Kigali yerekeza Belarus kuri uyu wa 17 Kanama 2013

Mbere yo gutora ni ukwishyura amadorari atanu (USD 5.00), ni ukuvuga agera kuri 3250 Rfw, bityo ukabasha kumutora inshuro icumi zose kuri ayo mafaranga yishyurwa mbere hakoreshejwe ikarita.

Kanda HANOurebe amafoto menshi yabo

Uzaza ku isonga mu manota azaba atorewe umwanya wa “Miss Internet”, bityo abe agiye mu cyiciro cya top 20 cy’abazakomeza muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa (semi final).

Nyampinga Aurore akigera i Belarus; aha yari ari kumwe na bagenzi be baturutse imihanda yose

Gutora bizarangira kuwa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2013, saa sita z’ijoro (12:00 p.m.)

Ushaka ibindi bisobanuro wabibariza kuri email ya reklamacje@cashbill

Dore uko biba bimeze mu myitozo ya Miss Supranational

Dore gahunda yose Nyampinga Aurore na bagenzi be bazakurikiza muri Belarus:

  • 17 Kanama - kuhagera, gufata ifoto no kwakirwa i MINSK
  • 18 Kanama - kugera i MINSK, kwifotoza, gufata amashusho no kugezwaho ijambo ry’ikaze.
  • 19 Kanama - Imyitozo ya mbere hamwe n’abo muri National Beauty School, MINSK
  • 20 Kanama - Gutembera bwa mbere i POLOTSK
  • 21 Kanama - Gutemberera i VITEBSK no gukorerayo imyitozo
  • 22 Kanama - Gutemberera i LIDA
  • 23 Kanama - Gutemberera i GRODNO
  • 24 Kanama - Gutemberera i GRODNO na BREST no gukorerayo imyitozo
  • 25 Kanama - Gutemberera i BREST
  • 26 Kanama - Gutemberera i BELAVEZHSKAYA PUSHCHA
  • 27 Kanama - Gutemberera i NESVIZH and MIR
  • 28 Kanama - Imyitozo i MINSK
  • 29 Kanama - Imyitozo no gukora ikiganiro "Talent Show" i MINSK
  • 30 Kanama - Imyitozo no gusangira n’abaterankunga i MINSK
  • 31 Kanama - Imyitozo i MINSK
  • 1 Nzeri – Imyitozo i MINSK
  • 2-5 Nzeri - Imyitozo kuri Sports Palace, MINSK
  • 6 Nzeri – Imyiteguro rusange n’ikiganiro cya nyuma kuri Televiziyo, kwitegura kuva Sports Palace, MINSK
  • 7 Nzeri – Kujya ku kibuga cy’indege bava i MINSK
Aurore muri Belarus mu marushanwa ya Miss Supranational 2013
Abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Supranational 2013

Kanda HANO kuri Miss Supranational uheshe amahirwe Aurore yo gukomeza mu marushanwa ya Miss Supranational 2013


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages