Ku wa 12 Gicurasi 2025 ahagana saa moya n’igice za mu gitondo ni bwo ubuyobozi bwa gereza ya California Correctional Institution, bwatangaje ko ubuzima bw’umuhanzi Tory Lanez buri mu kaga nyuma yaho atewe icyuma inshuro 14 n’indi mfungwa.
Byatumye ahita yihutishwa kujyanywa mu bitaro, aho abaganga bamubwiye ko ibihaha bye byagize ikibazo. Nyuma y’amasaha macye itangazo ryanyujijwe kuri Instagram y’uyu muhanzi, ryavuze ko arimo koroherwa.
Kuri ubu byamenyekanye ko Tory Lanez yimuriwe muyindi gereza nyuma yaho iyo yari afungiyemo akorewe urugomo.
Ibi byatangajwe na Sonstar Peterson, Se wa Tory Lanez, watangarije NewsNation ko umuhungu we yajyanywe muri gereza nshya.
Yagize ati “Yimuwe muri gahunda za gereza zikoreshwa igihe habayeho igikorwa cy’urugomo. Bamwohereje ahandi kugira ngo ubuzima bwe burindwe. Ari kwimurwa ubu tuvugana. Bizera ko aribwo buryo bwiza”.
Mu 2023 ni bwo Tory Lanez yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu birebana n’intwaro, birimo kurasa umuraperikazi Megan Thee Stallion bakundanye.
Ibi bibaye mu gihe uyu muraperi wakunze kuvuga ko ari umwere, aherutse gutangaza ko agiye gusohora album nshya yise ‘Peterson’ yakoreye muri gereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!