00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tory Lanez yimuriwe muri gereza nshya kubera guterwa icyuma

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 23 May 2025 saa 03:40
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Canada Tory Lanez, wari ufungiye muri gereza ya Leta ya California, yimuriwe muri gereza nshya nyuma yo guterwa icyuma inshuro 14 n’indi mfungwa.

Ku wa 12 Gicurasi 2025 ahagana saa moya n’igice za mu gitondo ni bwo ubuyobozi bwa gereza ya California Correctional Institution, bwatangaje ko ubuzima bw’umuhanzi Tory Lanez buri mu kaga nyuma yaho atewe icyuma inshuro 14 n’indi mfungwa.

Byatumye ahita yihutishwa kujyanywa mu bitaro, aho abaganga bamubwiye ko ibihaha bye byagize ikibazo. Nyuma y’amasaha macye itangazo ryanyujijwe kuri Instagram y’uyu muhanzi, ryavuze ko arimo koroherwa.

Kuri ubu byamenyekanye ko Tory Lanez yimuriwe muyindi gereza nyuma yaho iyo yari afungiyemo akorewe urugomo.

Ibi byatangajwe na Sonstar Peterson, Se wa Tory Lanez, watangarije NewsNation ko umuhungu we yajyanywe muri gereza nshya.

Yagize ati “Yimuwe muri gahunda za gereza zikoreshwa igihe habayeho igikorwa cy’urugomo. Bamwohereje ahandi kugira ngo ubuzima bwe burindwe. Ari kwimurwa ubu tuvugana. Bizera ko aribwo buryo bwiza”.

Mu 2023 ni bwo Tory Lanez yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu birebana n’intwaro, birimo kurasa umuraperikazi Megan Thee Stallion bakundanye.

Ibi bibaye mu gihe uyu muraperi wakunze kuvuga ko ari umwere, aherutse gutangaza ko agiye gusohora album nshya yise ‘Peterson’ yakoreye muri gereza.

Tory Lanez yimuriwe mu yindi gereza nyuma yo guterwa icyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages