Uyu ni we muhanzi mukuru watumiwe mu iserukiramuco rya ‘Wireless Festival’ riri kwamaganwa na benshi kubera ko ryatumiwemo Kanye West wakunze kugaragara yibasira Abayahudi, agashyigikira n’Abanazi.
Ku wa 5 Mata 2026, ikigo cyitwa Pepsi cyatangaje ko cyakuyemo akarenge mu kuritera inkunga kivuga ko Kanye West adakwiye kurigaragaramo.
Ni kimwe na Diageo (ny’iri Guinness), Johnnie Walker na Captain Morgan bafashe nk’uwo mwanzuro mu masaha yakurikiyeho.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na we yagaragaje ko bidakwiye ko West yahabwa ikaze mu Bwongereza kandi yibasira Abayahudi.
Ikipe ifasha Kanye West yegereye Tottenham Hotspur, iyisaba ko yakorera igitaramo mu kibuga cyayo, mbere y’uko ab’iri serukiramuco babikora, ariko biba iby’ubusa.
Amakuru avuga ko ikipe ye yetekerezaga ko akwiye gukora ibitaramo bikomeye, maze ihitamo ikibuga cya Tottenham nk’ahantu bifuzaga ko byabera nka kimwe mu byamugarura mu muziki.
Igihe begeraga Tottenham, iyi kipe yarabyanze, ikagaragaza ko nta buryo bari kwemera ko Kanye West aririmbira mu kibuga cyayo, bashingiye ku mateka yayo n’umubano ifitanye n’umuryango w’Abayahudi.
Kugeza ubu West aracyagaragara nk’umuhanzi mukuru uzagaragara muri ibi bitaramo, icyakora inzego zitandukanye ziri kumukomanyiriza.
Iri serukiramuco riteganyijwe kumara iminsi itatu yikurikiranya, by’umwihariko ibitaramo bikaba mu majoro atatu y’iyo minsi.
Ni ukuva ku wa 10, 11 na 12 Nyakanga 2026. Rizabera muri Finsbury Park, mu majyaruguru y’umujyi wa Londres, nyuma yo kwimwa iki kibuga.
Mu mwaka ushize Kanye West yangiwe kwinjira muri Australia nyuma yo gusohora indirimo yise ‘Heil Hitler’ ivuga imyato Adolf Hitler wayoboye Abanazi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi.
Muri uwo mwaka kandi yavuze ko ari Umu-Nazi, ndetse atangira gucuruza imipira iriho ikimenyetso cy’Abanazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!