Inzu itunganya umuziki ya Touch Records yatangiye gahunda nshya yo kwegera abahanzi bakorera umuziki mu bice bya kure ya Kigali mu rwego rwo kubafasha gukorerwa indirimbo mu buryo bworoheye buri wese.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Alain Rudahanwa , Umuyobozi wa Touch Records yasobanuye ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo korohereza abahanzi cyane cyane abakizamuka bazaga gushakisha aba Producers i Kigali ngo bakorerwe indirimbo akenshi bamwe kubera kutamenya Umujyi wa Kigali bikabagora cyane cyangwa bagasiragizwa.
Ati “Ubundi muri Touch dufite gahunda ikomeye yo gukora uko dushoboye tukegera abahanzi bose. Haba wa muhanzi ugitangira kuririmbira mu mudugudu mu cyaro cya kure, haba wa wundi uri mu mujyi wa kure ya Kigali, abo bose turashaka kubageraho iwabo tukabaha serivisi”
Akomeza agira ati “Urabona hari nk’abahanzi baba bagitangira kuririmba akivira iwabo mu cyaro aje gushaka studio imufasha ariko yagera i Kigali agasiragizwa. Ibyo byose Touch Records igiye kubikemura”
Iyi gahunda yo gusanga abahanzi iwabo aho batuye, Touch Records irateganya kuyitangira ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye bigitangira gusa ngo kugeza ubu ababishoboye batangiye kwiyandikisha ku byicaro by’ahakorera Radiyo z’abaturage.
Alain Rudahanwa ati “Ibiruhuko by’abanyeshuri nibitangira nibwo gahunda izatangira. Kwiyandikisha bikorerwa ku byicaro by’amaradiyo y’abaturage, aho tuzajya tubona umubare ugaragara wabonetse tuzajya dufata studio yacu igendanwa tujyeyo”
Ubuyobozi bwa Touch Records bwemeza ko bufite abatunganya indirimbo haba mu majwi n’amashusho bahagije ku buryo kwigabanya ako kazi bizajya biborohera.



















TANGA IGITEKEREZO