Ni ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhanzi, Umuco na Siporo, Dr. Pindi Chana wari kumwe na Godfrey Mngereza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BASATA (Baraza la Sanaa la Taifa).
Miss Tracy Nabukera yegukanye iri kamba asimbura Halima Kopwe wari urimaranye umwaka, bimuhesha amahirwe yo kuzitabira Miss World 2023, irushanwa Tanzania yatangiye kwitwabira kuva mu 1994.
Uyu mukobwa yahise ahabwa imodoka ya Mercedes Benz ifite agaciro ka Miliyoni 30 Tzsh ndetse na miliyoni 10 Tzsh nk’amafaranga azamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.
Igisonga cya mbere yahawe miliyoni 5Tzsh mu gihe igisonga cya kabiri yahawe miliyoni 3Tzsh.
Abakobwa begukanye umwanya wa gatatu na kane bahawe miliyoni imwe z’amashilingi ya Tanzania.
Miss Tracy Nabukera yari asanzwe afite ikamba ya Miss Higher Learning 2023 yegukanye muri Werurwe 2023 rikaba irushanwa ryitabirwa n’abakobwa bafite imyaka 28 kugeza kuri 24.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!