00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trevor Noah ari mu begukanye igihembo muri Emmy Awards

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 16 January 2024 saa 09:40
Yasuwe :

Umunyarwenya Trevor Noah ukunzwe mu kiganiro ‘What now’ atambutsa ku mbuga nkoranyambaga, ari mu begukanye igihembo muri Emmy Awards byatanzwe mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 15 rishyira 16 Mutarama 2023.

Trevor Noah w’imyaka 39 yegukanye igihembo cy’ikiganiro cy’uruhererekane [Talk Series] cyahize ibindi kuva tariki 01 Kamena 2022 kugeza tariki 31 Gicurasi 2023, mu bihembo Emmy Awards byatangiwe muri Peacock Theater, biyoborwa n’umunyarwenya Anthony Anderson.

Ni igihembo uyu munyarwenya akesha ikiganiro ‘The Daily Show with Trevor Noah’ yakoze imyaka isaga irindwi, cyahigitse ibindi birimo‘Jimmy Kimmel Live’; ‘Late Night With Seth Meyers’; ‘The Late Show With Stephen Colbert’; na ‘The Problem With Jon Stewart’.

Mu bandi begukanye igihembo muri Emmy Awards byari bitanzwe ku nshuro ya 75 harimo; Niecy Nash-Betts wegukanye icya ‘Supporting actress in a limited or anthology series or movie’; Jeremy Allen atwara icya ‘Lead Actor in Comedy Series’; Ebon Moss-Bachrach atsindira icya ‘Supporting Actor in a Drama Series’; Matthew Macfadyen yegukana icya ‘Supporting Actor in a Drama Series’.

Hari kandi Jennifer Coolidge wegukanye ‘Supporting Actress in a Drama Series’; Ayo Edebiri atwara ‘Lead actress in a comedy series’; n’ikiganiro ‘Last Week Tonight with John Oliver cyatsindiye igihembo cya ‘Scripted Variety Series’.

Trevor Noah yegukanye igihembo muri Emmy Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages