Ni mu birori byaberaga mu mujyi wa Los Angeles muri leta ya California tariki 5 Mutarama 2023, Trevor Noah wari uyoboye ibirori yakiriye umunyamakuru James Codern ku rubyiniro, yifashisha indwara y’igikomangoma Harry yahuye nayo ubwo yarari mu bukonje.
Ati “James Corden yatsindiye ibihembo byinshi bya Emmy bigera muri 12 akaba ayobora ikiganiro cya ‘The late late show’. Ni we mugabo wahamije ko ushobora kuva mu mujyi w’i Londres ukagera Los Angeles, adatangaje ko yahuye n’ikibazo cy’ubukonje ku bugabo bwe.”
Mu gitabo igikomangoma Harry yanditse kigaruka ku buzima bwe yise ‘Spare’, yaje guhishura ikibazo yagiriye mu bukonje bwo mu Majyaruguru y’Inyanja ya ‘Arctic’ mu 2011.
Ubugabo bwe bwaje gukonja cyane bugeraho butabasha gukora nk‘ibisanzwe, bituma yitabira ubukwe bwa mukuru we amerewe nabi.
Ntabwo ari ubwa mbere Trevor Noah yibasiye umuryango w’i bwami, kuko mu 2021 ubwo na none yayoboraga ibirori bya ‘Grammy awards’, yagereranyije ubwitabire buke bw’abari bahari kubera covid 19 n’umuryango w’ibwami bw’u Bwongereza uko wasigaye nyuma yuko Harry na Megahn bitandukanyije nawo.
Trevor Noah w’imyaka 39, ni umunyarwenya, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Afurika y’Epfo,yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo ‘Primetime Emmy awards’, ‘shorty award for best in comedy’ n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!