Uyu munyarwenya yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro kuri 947 Radio y’i Johannesburg, umujyi arimo mu rwego rwo gutegura ibitaramo 12 bizenguruka Afurika y’Epfo.
Trevor yagarutse kuri Visit Rwanda ubwo yari abajijwe ku masezerano Ikigo cy’Ubukerarugendo cya Afurika y’Epfo, SA Tourism (SAT), cyatangaje ko kigiye kugirana n’ikipe ya Tottenham Hotspur ariko abantu bamwe n’ibigo by’ubucuruzi bakabyamaganira kure cyane basaba leta kudashora muri ibi bikorwa.
Ati “Nureba iriya gahunda u Rwanda rwakoranye na Arsenal, mbere bigitangira byafatwaga nk’igitekerezo cy’ubusazi, ariko ubu ubukerarugendo bw’u Rwanda buri kuzamuka cyane nko kuri 247%, urumva icyo nshatse kuvuga ubu bari gukorera amagana y’amamiliyoni y’Amadorali y’Amerika avuye mu bukerarugendo batigeze babona, ubu ingagi na pariki biri kubyungukiramo.”
“Hari ikintu kuri bamwe nkatwe kitugora kumva kubera ko uba mu gihugu aho ubyuka buri munsi hari umunyapolitike wibye umutungo wa leta. Dukeneye kuba mu gihugu aho hari gahunda nyinshi zikorwa hari amasezerano runaka yasinywe kugira ngo tubone ibishorwa imbere mu gihugu.”
Yakomeje avuga ko “Njye sinjya nakira amafaranga avuye muri za Leta, si ibintu ndarikira, gusa nizera ko dukeneye gusunika iki gihugu dukeneye kubona abantu bagisura bitabaye ibyo tuzisanga hasi cyane hamwe igihugu cyisanga nta mafaranga gifite.”
Uyu munyarwanya wavukiye i Johannesburg yabaye icyamamare ku Isi nyuma yo gusimbura Jon Stewart mu kiganiro Daily Show mu 2015, gusa aherutse gusezera muri iki kiganiro mu mpera ya 2022.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruherutse gutangaza ko mu myaka itanu Gahunda ya Visit Rwanda imaze itangiye, yatumye abakerarugendo binjira mu Rwanda biyongeraho 56%.
Kubera umusaruro ukomeje kuva muri iyi gahunda mu minsi ishize ni bwo hatangajwe ko u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri Stade yayo ya Allianz Arena, bikajyana n’ibindi bikorwa byo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni amasezerano yiyongereye ku bufatanye u Rwanda rufitanye n’amakipe arimo Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!