00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trey Songz yafunzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 December 2025 saa 07:01
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyamerika Trey Songz yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Mujyi wa New York, akurikiranyweho kwangiza ibikoresho by’akabari no gukubita umukozi wa nightclub, nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko.

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, aho Trey Songz yatawe muri yombi mu gace ka Midtown Manhattan. Inyandiko z’urukiko zivuga ko uyu muhanzi yangije ku bushake ibikoresho by’akabari bifite agaciro karenga Amadolari ya Amerika 1.500.

Nyuma yo kumufata abapolisi bakoze igenzura mu ikoranabuhanga basanga Trey Songz yari asanzwe ashakishwa ku kindi cyaha, aho akekwaho gukubita umukozi w’akabyiniro kitwa Dramma Night Club gaherereye ahitwa Times Square. Ngo ibi nabyo byabaye ku wa 4 Ukuboza.

Mu byo akurikiranyweho muri icyo gihe, bivugwa ko Trey Songz yarakaye ubwo abakozi b’ako kabyiniro bamubwiraga we n’abo bari kumwe ko bagomba kuhava kuko igihe cyo gufunga cyari kigeze. Amakuru avuga ko umwe mu bakozi yamufashe ku kuboko, bituma Trey Songz amukubita mu maso, bikamuviramo kubyimba no kugira ububabare bukabije.

Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha bibiri byo gukubita no gukomeretsa, gukora ihohoterwa no kwangiza umutungo w’abandi. Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rwa Manhattan, Trey Songz yahakanye ibyaha aregwa, ahita arekurwa adatanze ingwate.

Umunyamategeko we, Mitchell Schuster, yabwiye TMZ ko umukiliya we “ari gukorana neza n’inzego z’ubutabera kandi yizeye ko ukuri kuzajya ahagaragara.” Yanavuze ku byabaye ku Cyumweru, asobanura ko Trey Songz “yatewe n’abantu bashatse guteza imvururu no kumukikiza.”

Yakomeje agira ati “Abashinzwe umutekano be bahise batabara bamurinda bagerageza no kugenzura uko ibintu byari byifashe, ari na ho haje kuvuka imvururu mu rujijo rwabaye.”

Schuster yongeyeho ko “abantu bazwi akenshi baba bagendwaho n’abashaka inkuru zo kwandika cyangwa inyungu z’amafaranga” ashimangira ko bizeye ko “ukuri kuzivugira.”

Trey Songz yafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages