Tricia ashimira Tom Close ubudasiba ndetse ntahwema kuvuga ko ‘amushimira kuba yaramutoranyije mu bakobwa bose akamugira umugore’. Yongeye gushimangira ko ‘mu myaka umunani bamaze biyemeje gukundana ubuzima bwamuryoheye kurushaho’.
Tom Close na Tricia bamaranye imyaka umunani binjiye mu rukundo bakaba banujuje ine barushinze. Ubu bafitanye abana babiri imfura y’umukobwa yitwa Ella n’uwo baherutse kubyara w’umuhungu witwa Elan. Tom Close n’umugore we basezeranye imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013.
Mu gushimangira ko imyaka amaranye na Tom Close yari isendereye ibyishimo gusa, Tricia yanditse ubutumwa burebure kuri Instagram avuga amagambo yiganjemo kugaragaza umugabo we nk’umuntu udasanzwe kandi w’igihangange.
Yeteruye agira ati “Nshuti Tom, imyaka ine irashize tubana mu nzu, imyaka umunani twiyemeje gukundana. Nibyo koko ubuzima ni bwiza ariko mpamya cyane ko buryoha kurushaho iyo ufite umuntu mukundana.”
“Burya nabayeho kera nkubona nk’Igitangaza kuko inzozi zo hari abarota bakanazikabya. Mu Isi ibintu birahinduka arko ntacyasiba ko kukugira byambereye igitangaza. Warakoze kunkunda, warakoze kunkundira abanjye. Warakoze kuba igitangaza mu mico no mu myifatire.”
Umugore wa Tom Close yasoje aya magambo y’imitoma ashimangira ko ‘amukunda cyane’ kandi amwifuriza ituze ry’iteka. yagize ati “Uri mugari. Imana ijye ikundindira amanywa n’ijoro. Ndagukunda cyane Papa Ella na Elan. Ndagukunda cyane Mutware mwiza Tom Close.”
Ibyo Tricia yanditse ataka umugabo byasamiwe hejuru n’abarenga ibihumbi 74 bamukurikira kuri Instagram. Mu bitekerezo byashyizweho uko byakabaye bishimangira ko ‘urukundo rwa Tom Close na Tricia rutabamo uburyarya’ kandi ko Imana yabahaye umuryango mwiza.
Amwe mu mafoto y’uko byari bimeze mu bukwe bwa Tom Close mu 2013



















TANGA IGITEKEREZO