00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tricia yifurije umugabo we Tom Close isabukuru nziza yifashishije ifoto ye yo mu bwana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 October 2018 saa 01:17
Yasuwe :

Niyonshuti Ange Tricia yashimiye by’ikirenga umugabo we Muyombo Thomas [Tom Close] wizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 32, aho yamutatse nk’umuntu utuma ahorana umunezero w’ikirenga.

Tom Close na Tricia bamaranye imyaka igera kuri itanu, ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ineza Ella ndetse n’umuhungu witwa Ellan. Bombi basezeranye imbere y’Imana ku wa 30 Ugushyingo 2013.

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2018, Tom Close yizihije isabukuru y’imyaka 32 amaze avutse. Mu kwifuriza umugabo we umunsi mwiza, Tricia yanditse kuri Instagram amagambo agaragaza Tom Close nk’umuntu udasanzwe wanamuhesheje umugisha mu gihe cyose bamaranye anamuvuga nk’umugabo utuma ubuzima bwe buhora ari bushya.

Akoresheje ifoto y’uyu mugabo akiri muto yateruye agira ati “Isabukuru nziza k’uwo Imana yampaye ubwo yasubizaga inzozi zanjye za mbere. Tom Close; iyakuremye mu buryo butangaje nikomeze ikumpere ubuzima bwuzuye ibyiza impande zose. Maze nanjye inyemerere ingumishe muri wowe. Ndagukunda bitamenyerwa.”

Uyu muryango wishimirwa na benshi ndetse hari n’abadatinya kwemeza ko ariwo wa mbere w’intangarugero mu ngo z’ibyamamare muri muzika nyarwanda.

Tom Close ni umwe mu bahanzi bahinduye urwego rwa muzika mu Rwanda akawugenda ku rwego rukomeye mu karere.

Yakoze indirimbo zikomeye zakunzwe n’abanyarwanda benshi nka Ndacyagukunda, Mama W’Abana, Si beza n’izindi.

Yegukanye hafi ibihembo byose bya muzika bitangirwa mu Rwanda kubera ubudahangarwa bwe mu njyana ya R&B.

Ifoto yo mu bwana ni yo Tricia yifashishije ashimira umugabo we
Umuryango wa Tom Close umaze kwaguka...
Tom Close yigeze kuvuga ko yagowe no kumvisha Tricia ko agomba kwerura mu muryango we urukundo rwabo
Aba bombi bamaze imyaka itanu barushinze
Tom Close na Tricia baherutse kwibaruka ubuheta
Tricia ngo yashakaga ko imfura ye na Tom Close yitwa izina ritangirwa na 'K' cyangwa 'T'

Amwe mu mafoto y’uko byari bimeze mu bukwe bwa Tom Close mu 2013

Muyoboke Alex, Big Farious ndetse na Uncle Austin bari bashyigikiye Tom Close na Tricia
Kuri Tom Close igihe cyari iki ngo aririmbire Tricia indirimbo yise "Mama w'abana"
Yamuririmbiye indirimbo nshya yamuhimbiye akayita "Byararangiye"

Kanda hano urebe indirimbo Tom Close yahimbiye umugore we ku munsi w’ubukwe bwabo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages