Sinéad O’Connor yatabarutse ku itariki 26 Nyakanga 2023. Indirimbo ye Nothing Compares 2 U iherutse gukoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza Trump ubwo yari i Marland.
Ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi yitwa Chrysalis Records ishinzwe gucuruza ibihangano bya Sinéad O’Connor.
Bwabwiye BBC buti “Birazwi ko Sinéad O’Connor yabayeho ubuzima bw’indahemuka, bwuzuye ubugwaneza kandi budaheza inguni. Birababaje kubona Donald Trump akoresha indirimbo ze mu kwiyamamaza. Turasaba ko Donald Trump n’abamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza bahagarika gukoresha indirimbo ze burundu”
Abashinzwe gucuruza ibihangano bya Sinéad O’Connor banahishuye ko mbere yo gupfa, atakundaga Trump kuko yamufataga nka shitani ivugwa muri Bibiliya.
Trump arashaka guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2024.
Sinéad yiyongereye ku bandi bahanzi biyamye Trump kudakoresha ibihangano byabo. Mu 2018, Rihanna yabujije Trump kudakoresha ibihangano bye kuko atamukunda.
Mu 2016 itsinda rya The Rolling Stones ryiyamye Trump nyuma y’uko ikipe ishinzwe kumwamamaza ikoresheje indirimbo bise ‘You Can’t Always Get What You Want’.
Abo mu muryango w’umunyamuziki wo mu Butaliyani, Luciano Pavarotti bandikiye Trump bamubuza gukoresha indirimbo ze kuko afite amategeko akumira abimukira kandi uwo muhanzi yarakoraga ubukangurambaga bwo gushakira impunzi amafaranga.
Mu 2016, Adele yabujije itsinda rya Trump gukoresha ibihangano bye nyuma y’uko mu kwiyamamaza kwe hacuranzwe Rolling in the Deep na Skyfall.
Sir Elton John na we yigeze kwiyama Trump amwibutsa ko abahanzi bo mu Bwongereza ntaho bahuriye na politiki yo muri Amerika. Hari nyuma y’uko inzirimbo ze Rocket Man na Tiny Dancer zikoreshejwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!