00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turacyakorana n’abafatanyabikorwa bakomeye - Minisitiri Murangwa ku bihano u Rwanda rwafatiwe

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 April 2025 saa 11:32
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko nta ngaruka ibihano ibihugu bimaze iminsi bifatira u Rwanda bizagira ku bukungu bw’u Rwanda, cyane ko rugifatanya n’abafatanyabikorwa barwo b’imena.

Yabitangaje ku wa 04 Mata 2025, ubwo hamurikwaga ibyavuye mu bugenzuzi bumaze ibyumweru bibiri bukorwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

Mu minsi ishize ibihugu nka Canada, u Bwongereza, u Budage, byafatiye u Rwanda ibihano by’ubukungu birushinja gutera inkunga umutwe wa M23, ibirego u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko nta shingiro bifite.

Ibintu byafashe indi ntera aho u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi ndetse rusesa amasezerano y’imikoranire na bwo mu mishinga y’iterambere yari ifite agaciro ka miliyoni 95 z’Amayero kuva mu 2024-2029, aho ayari asigaye gukoreshwa ari agera kuri miliyoni 80 z’Amayero.

Minisitiri Murangwa yavuze ko nubwo izo nkunga zafashaga u Rwanda nta cyo bizahungabanya cyane ku bukungu bwarwo, na cyane ko abafatanyabikorwa barwo b’ingenzi bagihari.

Ati “Ibihugu bimaze kugaragaza ko byadufatiye ibihano ntabwo ari byinshi. Abo dufatanya cyane nka Banki y’Isi, IMF, AfDB n’ibindi bihugu nta bihano barafata ku buryo ingaruka z’ibihano ari nke.”

Mu 2024 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 18.785 Frw avuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023. Serivisi zabigizemo uruhare rungana na 48% mu gihe ubuhinzi bufite uruhare rwa 25%.

Minisitiri Murangwa yavuze ko aho ubwo bukungu bw’u Rwanda bugeze ari heza ku buryo uruhare rw’inkunga muri bwo ari nke cyane ugereranyije n’imyaka yashize, ari na ho ingaruka bigira ari nke.

Ati “Turimo turashyira ingufu nyinshi cyane mu kwigira, ku buryo aho tugeze ubu n’uburyo twiteguye tubona ko nta kibazo gikomeye gihari. Tuzakomeza gusuzuma ingaruka byatugiraho.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko muri ubu bugenzuzi bamaze ibyumweru bibiri bafatanyamo na IMF harebwa uko ubukungu bwifashe hasanzwe bwarazamutse ku rugero rwiza rwa 8,9%.

Yavuze ko hanarebwe k’uko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka mu myaka iri imbere, aho biteganywa ko ubukungu buzazamuka kuri 7%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko IMF yagaragaje ko mu 2025 na 2026 umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzakomeza kuba mu kigero cya 2% na 8%, ibidahabanye n’ibipimo by’iyi banki.

Muri Werurwe 2025 BNR yari yatangaje ko izamuka ry’ibiciro rizagera kuri 6,5% mu 2025, mu gihe mu 2026 uwo muvuduko uzaba uri ku kigero cya 4,3%, Hakuziyaremye akavuga ko na IMF ari yo mibare ifite.

Yavuze ko nubwo hari ibikomeje guhungabanya ubukungu bw’Isi nko kuzamura imisoro y’ibyinjira muri Amerika, ku Rwanda ho nta kibazo ubu gihari, ariko bazakomeza gukurukirana ko nta cyahinduka.

Ati “Aho nta mpungenge tugomba kugira kuko n’ubundi ibyo twinjiza muri Amerika ntibyari byinshi kandi byasoreshwaga. Ariko ibiciro mpuzamahanga byaba iby’ibiribwa, iby’ibikomoka kuri peteroli bishobora kugirwaho ingaruka n’iryo zamuka ry’imisoro.”

Mu isuzuma kandi IMF yakoze ku bukungu bw’u Rwanda, yarebye n’uko Ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’Idolari rya Amerika, iki kigo cy’imari cyemeranya n’imibare u Rwanda rwari rufite.

Guverineri Hakuziyaremye ati “Ifaranga ry’u Rwanda ryagabanyutse ku kigero cya 9,8% ugerenyije n’Idolari rya Amerika, mu gihe mu 2023 ryari ryagabanyutseho 18%. Kuba uwo muvuduko waragabanyutse ndetse no mu myaka iri imbere tukaba tuzagera kuri 5% twahozeho, ubona ko nta mpungenge biteye.”

Muri iri suzuma rya IMF hagaragajwe ko ubwizigame bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera bugera ku mezi 5,4 mu mpera za 2024.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kandi yatangaje ko mu 2025 u Rwanda ruzamurika icyiciro cya kabiri cy’umushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera n’uko kwagura kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kigali ku bufatanye na Qatar Investment Authority.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatanze ihumure avuga ko ibihano byafatiwe u Rwanda bitazahungabanya ubukungu
Uwari ukuriye itsinda rya IMF ryakoze ubugenzuzi ku bukungu bw’u Rwanda, Ruben Atoyan, yatangaje ko bazakomeza gufatanya n'u Rwanda mu iterambere ry'ubukungu
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko izamuka ry'imisoro ku byinjira muri Amerika ubu nta ngaruka riragira ku bukungu bw'u Rwanda
Uwari ukuriye itsinda rya IMF ryakoze ubugenzuzi ku bukungu bw’u Rwanda, Ruben Atoyan, (ubanza ibumoso), Minisitiri Murangwa na Guverineri wa BNR, Hakuziyaremye Soraya
Imurikwa ry'ibyavuye mu bugenzuzi ku bukungu bw’u Rwanda ryitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye
Uwari ukuriye itsinda rya IMF ryakoze ubugenzuzi ku bukungu bw’u Rwanda, Ruben Atoyan, (ubanza ibumoso), Minisitiri Murangwa na Guverineri wa BNR, Hakuziyaremye Soraya, baganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages