Ni inkuru yakiriwe neza n'abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bizihiwe no kubona umuhanzi wagize uruhare mu kwandika no kuririmba ibihangano bibahembura atera intambwe imuganisha ku gushinga urugo rwe.

Mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo René Patrick yasabye Agasaro ukora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y'u Rwanda ko yamubera umugore. Uyu nawe atazuyaje yahise amubwira 'Yego'.

Agasaro yemereye umukunzi we kuzamubera umufasha mu buzima basigaje ku Isi, mu buryo bugaragaza ibyishimo by'ikirenga byanatumye asuka amarira.

Mu kiganiro na IGIHE, Agasaro yirinze kvuga ku rukundo rwe na René Patrick, ashimangira ko umunsi yambikiwe impeta usobanuye byinshi kuri we.

Yagize ati ”Kiriya gihe mu mutima wanjye hari huzuyemo urukundo, ishimwe ku Mana, nshima Imana byanteye ishema bituma numva mbaye undi muntu rero ndabishimira Imana.”

Inkuru y'urukundo rw'aba bombi yavuzweho mu gihe itari yarigeze yandikwa mu itangazamakuru cyangwa ngo igarukweho kuri radio, bivuze ko yatunguye benshi.

Agasaro yagize ati ”Hari amagambo avuga ngo rimwe na rimwe biba byiza kwigumanira amakuru yawe meza, byari amahitamo yacu ariko byari n’uburyo bwo kurinda urukundo rwacu.”

Umubajije igihe batangiye gukundanira ndetse na byinshi ku rukundo rwe na René Patrick, Agasaro avuga ko ari ibanga ryabo batifuza kurimena.

Uyu mukobwa avuga ko yatunguwe bikomeye no kuba René Patrick yarafashe icyemezo cyo kumwambika impeta kuko nta n’igitekerezo cyabyo yari afite.

Yakomeje ati “Ntabwo twajyaga tubiganira byarantunguye ni nayo mpamvu mwabonye amarangamutima yanjye aganisha ku kurira.”

Agasaro avuga ku munsi yambikiweho impeta, yifashishije amagambo agira ati “Uriya munsi twari dufite gahunda yo guhura tukajyana mu birori by’undi muntu, biriwe bandagiye ngezeyo nsanga ni kuriya bimeze.”

Agasaro avuga ko ari amashimwe mu mutima we ndetse yizeye ko igikorwa cyabaye cyo kumwambika impeta cyahesheje Imana icyubahiro.

Nubwo nta byinshi avuga ku rukundo rwe n’uyu muhanzi, Agasaro avuga ko yamenyanye na René Patrick ubwo yari amubonye mu materaniro yo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Nari nsanzwe ndi umufana we, ntabwo yari azi ko mufana ariko igihe kiravuga, yaje kubimenya. Twakundanye ndi umufana we cyane uretse ko n'ubu nzahora mufana, icya mbere nubaha ni uko azi, anubaha uwo ari kuramya.”

Uyu munyamakuru avuga ko ikintu cyatumye aba umufana wa René Patrick kijyanye n'uburyo akoresha iyo aramya Imana.

Yagize ati ”Ni umuhanzi uririmba arangamiye izina ry’uwo aramya, nicyo kintu cyankuruye ndavuga nti uyu niwe muhanzi nkunda.”

Abajijwe uko biba byifashe iyo uwari umufana abaye umukunzi w’umuhanzi yafanaga, yagize ati ”Byose ni imigambi y’Imana."

Ikijyanye n’ubukwe bwabo, Agasaro avuga ko igihe cyabwo nikigera bazabitangaza ariko kugeza ubu adashobora kugira icyo abuvugaho, yirinze gutangaza itariki ukwezi ndetse n’umwaka w’ubukwe bwe na René Patrick.

René Patrick ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse bakunzwe, uyu azwi cyane mu ndirimbo nka "Arankunda", "Ni byiza" n’izindi zinyuranye.

Ikiganiro na Agasaro Tracy uherutse kwambikwa impeta n'umuhanzi René Patrick

Reka Isi yose ibimenye, Amagambo yari yanditse aho Agasaro Tracy yambikiwe impeta
Reka Isi yose ibimenye, Amagambo yari yanditse aho Agasaro Tracy yambikiwe impeta
Agasaro Tracy avuga ko yari umufana wa René Patrick mbere yuko bakundana
Agasaro Tracy avuga ko yari umufana wa René Patrick mbere yuko bakundana
Byari amarira y'ibyishimo ubwo yari amaze kwambikwa impeta
Byari amarira y'ibyishimo ubwo yari amaze kwambikwa impeta