Uwimana yavuze ko yakuze akunda inyama z’ingurube ariko adakunda kuzireba. Nyuma ngo yibajije impamvu akunda kurya inyama zazo ariko atazikunda mu buryo bwo kuzireba cyangwa kuzorora.

Korora ingurube ni umushinga Uwimana yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022. Icyo gihe yasobanuye ko aya matungo ari amwe mu byihutisha iterambere bitewe n’uburyo yororoka, anemeza ko nizimara kumuteza imbere azafasha bagenzi be bafite ubumuga nk’ubwe.

Ubu afite ingurube 20 yoroye ubariyemo n'izo yoroje abafite ubumuga.

Reba Ikiganiro twagiranye na Uwimana Jeannette ku bworozi bwe