Ibi Anita Pendo yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.
Yagize ati “Nayijemo bambwira amagambo menshi […] cyari icyemezo gikomeye nafashe kuko abantu bari bafite ubwoba bwinshi kurusha ubwo nari mfite, ariko nabonye ari byiza rwose. Niba hari ikintu nzakumbura ni Rally.”
Anita Pendo yavuze ko ikibazo cy’imodoka ye ari cyo cyatumye atabasha gusoza iri rushanwa.
Ati “Imodoka yagize ikibazo […] ni ibintu byambabaje kuko iyo utangiye irushanwa nturisoze ugomba kubabara, ariko ntabwo byanciye intege kuko ikintu cyose cyiswe irushanwa uba uteganya gutsinda cyangwa gutsindwa none natsinzwe.”
Uretse imodoka, Anita Pendo n’uwo bari bafatanyije bari baraye bakoze impanuka bagonga umuntu, icyakora ku bw’amahirwe ntiyapfa, nubwo yagize ibikomere.
Ati “Iyo mbyibutse mbona ari nka filimi, Daddy wari utwaye ni umuhanga koko, yarwanye nayo ndabibona nanjye. Njye mbona ari nka filimi."
Anita Pendo yaboneyeho umwaya wo gusaba abakobwa bafite impano yo gutwara imodoka ko bakwiye gutinyuka bakitabira uyu mukino kuko ari mwiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!