Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda, ushimwa na benshi kubera isuku n’umutekano, umaze kuba n’igicumbi cy’imyidagaduro mu Rwanda, aho usanga buri mpera z’icyumweru, abantu bishimisha babifashijwemo n’abanyamuziki batandukanye.
Niba warasohokeye mu mujyi wa Kigali muri uyu mwaka, birashoboka ko waba waritabiriye kimwe muri ibi bitaramo. Ongera uterereho akajisho wibuke uko byari bimeze.
East African Party 10
Iki gitaramo ni cyo kinini cyatangiye umwaka wa 2018, kiba cyari byari ku nshuro ya 10. Cyabereye muri parikingi ya stade Amahoro. Cyitabiriwe n’abantu batari bake, kandi batashye banyuzwe n’imiririmbire y’abahanzi nka Ali Kiba wabasubije mu bihe bya kera akabibutsa indirimbo ze nka Cinderella, Usiniseme, kugera kuri Seduce Me yari igezweho icyo gihe.
Abari baje muri iki gitaramo ntibaribagirwa imbyino n’imyambarire yihariye y’umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, nawe wataramye bigatinda.
Uretse abahanzi b’abanyamahanga, hari n’abanyarwanda nka Buravan, Riderman, Bruce Melodie, itsinda rya Tough Gang na P Fla wari uvuye muri Gereza.
30 Billion Tour
Tariki 03 Werurwe 2018 nibwo Umunya-Nigeria, David Adelechi uzwi nka Davido, yataramiye i Kigali, mu bitaramo bizenguruka Afurika ‘30 Billion Tour’.
Iki gitaramo ntigishobora guhita kiva mu mitwe y’abakirebye, bitewe n’udushya twinshi twakiranze, haba ku rubyiniro n’inyuma y’amarido.
Nyuma y’imvura yari yarindimutse i Kigali ku gicamunsi, abantu ibihumbi berekeje muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera, nta kindi kibajyanye kitari ukureba icyamamare Davido uri mu bakunzwe cyane muri Afurika.
Uyu musore wari wahembutse ka manyinya, yuriye ku rubyiniro akambakamba, abari bamuri hafi baramwegura, aranzika.
Muri iki gitaramo yaratunguranye ahamagara Jay Polly, amuha icyubahiro nk’umuhanzi bigeze guhurira ku rubyiniro mu 2014 akamurusha abafana. Yanamwemereye ko bakorana indirimbo ariko amucika badafasha amajwi.
Uretse ku rubyiniro, nta warenza ingohe inkuru z’urudaca hagati ya Davido n’ibizungerezi by’i Kigali, aho byavuzwe ko Kate Bashabe yarwaniye kugenda mu modoka na Shaddy Boo akagaragara bishimanye mu buryo budasanzwe.
Davido yasize inkuru i Kigali
Easter Celebration
Iki ni igitaramo cyabaye tariki ya 01 Mata 2018. Cyari icyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, mu bitaramo ngarukamwaka bitegurwa n’umuramyi Patient Bizimana.
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzikazi wo muri Nigeria Sinach wamamaye cyane mu ndirimbo yitwa I Know Who I Am.
I saa cyenda ubwo igitaramo cyari cyegereje amasaha yo gutangira, imvura nyinshi yarisutse, bamwe batangira kugira impungenge ko gishobora gusubikwa.
Igicogora, abantu bari baguze amatike yabo rugikubita batangiye kwerekeza i Remera, ariko ya mvura yari yakiyemeje irongera iragwa koko!
Abenshi banze kugira aho bajya ahubwo barahagarara babyina indirimbo z’abaramyi nka Aime Uwimana, Israel Mbonyi, Patient Bizimana na Sinach wari umushyitsi w’Imena.
Muri iki gitaramo kandi nibwo umubyeyi wa Patient Bizimana yamuhaye inka, akanamwibutsa ko bitarenze uyu mwaka, akwiye gukora ubukwe, akagira urugo rwe.
The Mane Label Launch Concerts (Musanze)
Ibi ni ibitaramo bibiri byabaye muri Werurwe. Kimwe cyabareye muri stade Musanze ikindi kibera Camp Kigali. Byari bigamije kumurika inzu ifasha abahanzi ya The Mane ibarizwamo Safi Madiba, Marina na Queen Cha.
Ibi bitaramo byari byatumiwemo umuhanzi wo muri Tanzania Harmonize.
Igitaramo cyabereye i Musanze cyitabiriwe ku buryo budasanzwe ndetse abakunzi b’umuziki bishimiye kubona uyu musore wiyita Konde Boy abaririmbira indirimbo nka Kwangwaru, Niambie, Ayiola n’izindi.
Icyabereye mu Mujyi wa Kigali cyo, nticyagenze neza ku bwitabire buri hasi cyane, bwanatumye hari abahanzi bataha bataririmbye ku bwo gutinda gutangira.
The Legends Alive
Iki gitaramo cyabaye ku wa 27 Nyakanga 2018. Cyari cyatumiwemo umunyabigwi mu muziki wo muri Afurika Yvonne Chaka Chaka.
Chaka Chaka w’imyaka 53, yari yaje guha umugisha igitaramo cya nyuma cya KNC wemezaga ko agiye gusezera mu muziki yari amazemo imyaka isaga 16.
Mu ihema rya Camp Kigali hari hakubise huzuye, abantu b’ingeri zitandukanye baje kwirebera umwamikazi wa muzika ya Afurika.
Nyuma yo gutaramirwa n’abarimo barimo Bruce Melodie, Alyn Sano, Israel Mbonyi na KNC; Chaka Chaka wari ukumbuwe na benshi yariyiziye, aha ibyishimo bisesuye abanyakigali mu ndirimbo ze nka ‘Thank You Mr DJ’, ‘Umqombothi’, ‘Let Me Be Free’, n’izindi.
Benshi batashye bamwirahira n’ubwo igitaramo cyarangiye gitinze.
The Love Lab
Si kera! Iki cyabaye ku wa 01 Ukuboza 2018, cyasize amateka akomeye mu rugendo rwa muzika ya Yvan Buravan.
Hari nyuma y’imyaka ine yonyine uyu musore yinjiye mu muziki, ashyira hanze album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 18 zose zivuga ku rukundo, ari nayo mpamvu y’izina ‘The Love Lab’.
Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), cyitabiriwe n’abantu benshi cyane, ibintu bimenyerewe ku bitaramo byatumiwemo abahanzi b’abanyamahanga gusa.
Abantu benshi batashye banyuzwe bitewe n’imiririmbire ihanitse y’uyu musore, imitegurire iri ku rwego rwo hejuru n’ibindi, bishyira iki gitaramo mu byaranze umwaka wa 2018.
Igitaramo cya Chorale de Kigali
Buri cyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Noheli, Korali yo muri kiliziya Gaturika imaze imyaka irenga 50, ikora igitaramo cyo gufasha abakirisitu kwinjira neza mu munsi mukuru wa Noheli.
Icy’uyu mwaka cyabaye tariki ya 23 Ukuboza 2018. Ni igitaramo cyabereye Camp Kigali cyitabirwa n’abantu uruvunganzoka bashakaga kumva uburyohe budasanzwe bw’amajwi y’aba baririmbyi. Bamwe mu baje kureba iki gitaramo banaguze amatike, basubiye iwabo batanarenze amarembo y’aho cyabereye.
Ababashije kwinjira nabo batashye birahira iyi korali, abatabashije kwinjira basaba ko ubutaha bajya bategura ahantu hanini cyane.
Iwacu Album
Ibitaramo byo kumurika album ya mbere y’umuhanzi DJ Pius byabereye i Kigali no mu Mujyi wa Musanze. Uyu mugabo wahoze mu itsinda rya Two 4 Real, yari yatumiye bene Mayanja ari bo Jose Chameleone, Pallaso na Weasel.
Ibitaramo byose byaranzwe n’ubwitabire buri hejuru ndetse abahanzi bose babiririmbyemo ku buryo bwatumye nta muntu n’umwe watashye atishimye.
Kigali Jazz Junction
Kigali Jazz Junction ni igitaramo ngarukakwezi, gitumirwamo abahanzi b’abanyamahanga bafatanyije n’abanyarwanda b’indobanure bazi gucuranga umuziki w’umwimerere.
Ni igitaramo kimaze kwigarurira imitima ya benshi, ku buryo kuwa gatanu w’icyumweru cya nyuma nta yindi gahunda bafata.
Muri uyu mwaka wa 2018 habaye ibitaramo nk’ibi birindwi byitabiriwe n’abahanzi bubatse izina ku mugabane wa Afurika.
Umunya-Uganda, Irene Ntale, niwe wabimburiye abandi muri Gashyantare icyo gihe yari kumwe na Jules Sentore.
Muri Werurwe haje Umunyamerikakazi Phyllisia Ross wafatanyije na King James, muri Gicurasi haje umunyafurika y’Epfo Zahara wafatanyije na Social Mula, muri Kamena haje Bebe Cool wo muri Uganda n’umunyafurika y’Epfo Ringo, Nzeri isusurutswa na Waje ukomoka muri Nigeria, wafatanyije na Muyango, Ukwakira kwiharirwa n’umunyabigwi wo muri Zimbabwe Oliver Mtukudzi wafatanyije na Bruce Melodie naho umuririmbyi wo mu njyana ya Rumba Mb’ilia Bel asoza ibi bitaramo mu Ukuboza.
N’ubwo ibi bitaramo byose byitabiriwe cyane ndetse abantu bagataha bishimye, icya Mb’ilia Bel, Zahara, Oliver Mtukudzi na Ringo biri mu bitazapfa kwibagirana.
M’bilia Bel yabyinishije benshi biratinda
Ibihe by’ingenzi byaranze igitaramo cya Buravan
Zahara yerekanye ubuhanga ubwo yari i Kigali
Sinach yasize inkuru i Kigali
Umuziki wa Chorale de Kigali winjije abanyarwanda mu birori bya Noheli



















TANGA IGITEKEREZO