Uyu wamenyekanye cyane nka Dj Zizou ahamya ko kimwe n’abandi bana yakuze agira amatsiko yo gukora ibintu bitandukanye, yatangiye ari umukinnyi wa Football ndetse agerageza henshi bigenda byanga kugeza ubwo abaye nk’ubiretse yisanga mu muziki.

Ati”Nahise njya mu muziki, ariko nawo nawugiyemo ari ukugerageza. Hari hagezweho imiziki yo muri Amerika, ngira ikintu cyo kumva umuziki uryoshye, ntekereza ko ari ikintu Imana yampaye. Nakundaga gukora imiziki abantu bagakunda indirimbo nahisemo ntangira mbikora ntazi ko bizanatanga amafaranga.”

Dj Zizou icyo gihe nibwo yahawe izina rya Deejay, yari mu myaka 17-18 akiri muto, nyuma y’igihe abahanzi nabo batangiye kumenya ko hari umwana i Nyamirambo wacuruzaga indirimbo afite abakiriya benshi nabo batangira kumuyoboka bakajya bamushyira indirimbo ngo abafashe kuzisakaza.

Uyu musore avuga ko igihe yageraga mu byo gucuruza imiziki yasanze Dj Bob ariwe muntu uhagaze neza, ati”Icyo gihe naje DJ Bob ari ibindi bindi, nanjye ndaza ariko twasaga nk'abari kumwigana rwose. Byasabaga ko umwimenyekanishaho yarazaga agahita akumenya akamenya ko hari umururu waje akakuzanira n’imiziki rwose yari umwana mwiza cyane.”

“Icyo gihe nakoreraga i Nyamirambo we akorera mu mujyi, natangiye kugira abakiriya benshi ariko nawe yarabagiraga rwose.”

Ibi byari bitangiye kumuhira ariko atangira gutekereza ibindi yakora ngo birusheho kugenda neza cyane kurushaho. Icyo gihe yashatse kwinjira mu gukora karindari ziriho amafoto y’abahanzi b’abanyarwanda gusa ntiyabitindamo.

Uyu musore avuga ko yakomeje kugenda aba inshuti n’abahanzi nk’abantu bakoranaga umunsi ku wundi ibi aranabikurana.

Ati”Abahanzi ni abantu iyo ukoze ikintu ubafasha nta buryarya, nawe iyo uzanye ikintu cyawe baragushyigikira.”

Dj Zizou avuga ko Riderman ariwe watumye akora indirimbo ya mbere.” Rimwe twari muri studio y’Ibisumizi, Riderman niwe wambwiye ati Zizou twakoze indirimbo ikaba iyawe ni uko twakoze iyitwa Urwandiko ariko sinayiririmbamo.”

Avuga ko icyo gihe byagoranye ko abantu bemera ko yasohoye indirimbo nyamara atayiririmbyemo, icyakora uyu wari watangiye kuryoherwa yaje gukora indi ndirimbo “Arambona agaseka” yahurijemo abahanzi 16 ihita inakundwa.

Ugukundwa kwayo nibyo byatumye DJ Zizou atangira uyu mushinga wo guhuriza abahanzi mu ndirimbo, yakurikijeho iyitwa, Bagupfusha ubusa, Fata fata, Niko nabaye n’izindi zose kugeza ku zo ari gukora muri iyi minsi.

Dj Zizou avuga ko kuririmba atari ibintu yakuranye muri we ari nayo mpamvu mu ndirimbo ze atajya aririmbamo.

Kugeza ubu usibye gufatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo, yanamaze gutangiza studio ya Monster Record ari nayo akoreramo ize.

Uyu musore ari gukora kuri Album ye nshya yise “5/5 Experience” ari nayo ya mbere.

Nk’umuntu umaze igihe mu muziki asanga hakenewe imbaraga za Leta cyangwa undi muntu wese watera inkunga abantu baba mu ruganda rw’imyidagaduro kuko benshi mu bashoye muri uru ruganda bashobora kuzabivamo.

Impano akomora kuri Se Soso Mado yanatumye asubiramo indirimbo ye

DJ Zizou uvuka ku muhanzi w’icyamamare wabaye muri Orchestre Impala Soso Mado avuga ko nta byinshi amuziho kuko yitabye Imana we afite imyaka ibiri y’amavuko.

Nubwo ariko atamuzi yizera ko urukundo agirira umuziki ndetse n’ibyo akora byose ari impano akomora kuri Se umubyara.

“Yitabye Imana ndi muto, nari mfite imyaka ibiri gusa y’amavuko. Impano yo sinavuga ngo ninjye gusa yayisigiye ariko ndabizi ko nanjye aba yarayinsigiye. Ni ibintu byikora ku buryo bitewe n’ibyo yakoze abakurebye bagira ibyo bahita bamwibukiraho.”

Dj Zizou avuga ko se yari mu bahanzi bari bafite impano ikomeye mu muziki ku buryo yashoboraga no kuba yarabaye mpuzamahanga.

“Nuko mbivuze abantu babifata ukwabo, ariko ntekereza ko kuva nakumva umuziki w’abanyarwanda, ari mu bantu bari bafite impano udashobora kugereranya n’undi uwo ariwe wese kandi atari mu Rwanda kuko yakoraga indirimbo nini cyane. Nk’indirimbo “Rwanda uri nziza” nibaza ntakintu wayikosoraho uretse wenda gutekereza kuyihuza n’ibihe ariko wibeshye ugashaka gukosora wabona abayikundaga bagutera amabuye.”

Zizou avuga ko gusubiramo indirimbo ya Papa we “Ibanga rizwi na bake“ akayikorana na Christopher yayikoze yifuza kuyihuza n’ibihe gusa ariko atifuzaga kumukosora.

Avuga impamvu yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo yavuze ko ariyo yari imworoheye bitewe n’izindi uko zikoze.

Nubwo yasubiyemo iyi ndirimbo ariko ngo si umushinga wo gusubiramo iza se zose kuko atigeze atekereza kubikora nk’ubucuruzi. Avuga ko uko Imana izagenda imushoboza n’izindi ashobora kuzikoraho ariko atavuga ngo ni ryari.

Ikiganiro na Zizou

Indirimbo "Ibanga" Zizou yasubiranyemo na Christopher

Nyinshi mu ndirimbo Zizou yagiye akora zegukanye ibihembo kubera ko zakunzwe cyane
Nyinshi mu ndirimbo Zizou yagiye akora zegukanye ibihembo kubera ko zakunzwe cyane
Zizou Alpacino umuhungu wa nyakwigendera Soso Mado wamenyekanye cyane muri Orchestre Impala
Zizou Alpacino umuhungu wa nyakwigendera Soso Mado wamenyekanye cyane muri Orchestre Impala