Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2019, abahanzi uko ari barindwi bazaririmba muri iki gitaramo bijeje Abanyarwanda kuzakora uko bashoboye bakabashimisha.
Iki gitaramo kizagaragaramo abahanzi bayobowe na The Ben, King James, Riderman, Butera Knowless, Andy Bumuntu, Bruce Melodie n’umuraperi Bushali.
Mu magambo yabo bose bahuriza ku kuba biteguye neza gutaramana n’abazitabira East African Party.
The Ben yagize ati “Mu magambo make niteguye gutanga igitaramo buri Munyarwanda wese atari yabona The Ben atanga. Ndibaza ko nashyizemo imbaraga kandi nkakora imyiteguro idasanzwe.”
Butera Knowless na we yashimangiye ko abizitabira igitaramo bazatahana akanyamuneza, ndetse abataragura amatike bakomeje gucikanwa.
Yagize ati “Twese icyo twifuza ni ugutanga igitaramo cyiza, nkatwe abahanzi icyo twifuza ni ukubaha ibintu byiza, nanjye mbateguriye byinshi byiza bitandukanye n’ibyo abantu basanzwe bazi.”
Abahanzi bazaririmba bitabiriye muri iki gitaramo King James ni we gusa utitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru ku mpamvu zitabashije kumenyekana.
Igitaramo cya East African Party kigiye kuba ku nshuro ya 12 kizaba tariki 1 Mutarama 2020 muri Kigali Arena.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 15 000 Frw mu cyiciro gikurikiraho na 5000 Frw mu myanya isanzwe. Mu gihe abazagura amatike mbere bo bagabanyirijwe itike yo mu myanya ihenze y’icyubahiro izaba igura 15000 Frw, imyanya y’icyubahiro 10000 Frw na 3000 Frw mu myanya isanzwe.
Amatike aboneka ku isoko aho agurwa kuri internet ku rubuga www.ticket.rw; anaboneka kuri The Mirror Hotel (0788978001), Kigali Arena (0735060071, 0781866276), Kabash House muri UTC (0785379494), Sawa Citi (0786686056) no ku biro bya EAP (0735060071, 0781866276).
Reba uko abahanzi biteguye iki gitaramo



















TANGA IGITEKEREZO