00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twumvane ‘Umudende’, album nshya ya Jules Sentore

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 August 2025 saa 07:52
Yasuwe :

Umuhanzi wihebeye Injyana Gakondo, Jules Sentore, yashyize hanze Album ye nshya yise “Umudende” ikubiyeho indirimbo 12 zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Album nshya ya Jules Sentore yagiye hanze tariki ya 1 Kanama 2025, ku munsi wahuriranye n’ibirori byo Kwizihiza Umuganura. Avuga ko ari icyemezo yafashe mu gushimangira isano iri hagati y’umuziki gakondo akora n’amateka n’umuco wo hambere ushingiye ku Muganura.

Jules Sentore yabwiye IGIHE ko izina yitiriye album ye “Umudende” yarivomye mu muco gakondo ndetse indirimbo ziyikubiyeho zishimangira uko umuziki gakondo wagiye utera imbere. Avuga ko ubusanzwe mu mateka y’u Rwanda, ingabo zitwaraga neza ku rugamba zahabwaga impeta zirimo Umudende, Impotore no Gucana uruti.

Umudende wari ukoze mu cyuma cyambarwaga ku kuboko, wahabwaga umuntu wivuganye ababisha barindwi ku rugamba.

Buri ndirimbo mu ziri kuri album Iganisha k’ubuzima bwa Jules Sentore, urugendo rugana ku butsinzi, imbaraga yakoresheje mu muziki n’umurage yifuza gusiga ku biragano biri inyuma ye. Jules Sentore ashimangira ko album ye yitondewe ndetse ikorwaho n’abahanga mu gucuranga ibikoresho bya gakondo n’ibya kizungu.

Yagize ati “Umudende ni umuzingo uje mu gihe watekereje ku mpitagihe ndetse unareba mu nzagihe.”

Album “Umudende” iriho indirimbo zirimo “Rutemikirere”, “Ikirenga”, “Urumamo”, “Inka” yakoranye na Rugaba, “Inkuru y’abahungu”, “Juru ry’inyamibwa”, “Umutasi”, “Indamutsa” yahuriyemo na Bakuri, “Karimi”, “Usa n’u Rwanda” yifashishijemo Icyogere Mubahungu, “Minwanziga” na “Nkuyo” yakoranye na Nkuba.

Yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Madebeats, uri mu bafite izina rihamye mu muziki w’u Rwanda.

Kuri ubu iri kuboneka ku mbuga zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, Apple Music, Audiomack na YouTube.

Icyoyitungiye Jules Bonheur ukoresha amazina ya Jules Sentore mu muziki gakondo. Ni umuhanzi ufite izina muri Muzika Nyarwanda, akagira umwihariko mu nganzo ye ushingiye ku ijwi rinyura uryumva ndetse n’umuhate ashyira mu guteza imbere umuziki gakondo.

Izina rye rizwi mu bihangano birimo “Umpe akanya”, “Udatsikira”, “Warakoze’’, “Sine ya mwiza”, “Icyeza”, “Diarabi” n’izindi nyinshi zatumbagije igikundiro cye.

Yakoze ibitaramo bigari birimo “Inganzo Yaratabaye” mu 2019 ndetse ari mu bahanzi bahatanye muri Primus Guma Guma Super Star, Salax Awards n’andi marushanwa akomeye mu Rwanda.

Album ye ya mbere ‘Muraho neza’ yayisohoye mu 2013, iya kabiri yise ‘Indashyikirwa’ ayimurika mu 2017. Mu myaka irenga 10 amaze mu muziki, yaharuriye inzira abakora umuziki wa gakondo, anakundisha benshi kuwutega amatwi kuva mu Rwanda kugera mu mahanga.

Twumvane album nshya ya Jules Sentore

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kitari muri muzika nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages