00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tyga na Avril Lavigne basomaniye mu ruhame

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 March 2023 saa 06:27
Yasuwe :

Umuraperi Tyga uri mu munyenga w’urukundo n’umuhanzikazi Avril Lavigne nyuma y’igihe aba bombi bamaze bahisha ibyerekeye urukundo rwabo, basomaniye imbere y’imbaga mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Avril Lavigne na Tyga bafotowe basomanira imbere y’amarembo y’ahabereye ibirori by’imideli bya Paris Fashion Week.

Muri ibi birori Avril Lavigne w’imyaka 38 na Tyga w’imyaka 33 binjiye muri ibi birori bafatanye agatoki ku kandi , akanyamuneza ari kose ku maso yabo ndetse no mu biganiro bagirana n’inshuti zabo.

Avril Lavigne wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Complicated’ yari yishimiye umwanya yamaranye na Tyga dore ko bacishagamo bakongorerana buri kanya.

Amakuru ava mu bantu ba hafi ya Avril Lavigne, avuga ko uyu muhanzikazi yatangiye gukundana na Tyga nyuma yo gutandukana na Derek Ryan Smith [Mod Sun] muri Gashyantare 2023.

Tyga na Lavigne bamaze iminsi mu Bufaransa dore ko tariki ya 1 Werurwe 2023 bari bitabiriye ibirori bya Leonardo DiCaprio byabereye muri restaurant ya Kùkù i Paris.

Bwa mbere inkuru z’urukundo hati y’aba banyamuziki bombi rwatangiye kuvugwa cyane kuva tariki 21 Gashyantare 2023 nyuma yo gufotorwa bari kumwe muri restaurant i Los Angeles.

Tyga na Avril Lavigne batangiye gukundana mu mpera ya za Gashyantare 2023
Kwihangana byabagoye basomanira imbere y'imbaga y'abitabiriye ibirori by'imideli bya Paris Fashion Week
Muri ibi birori Avril Lavigne na Tyga bari kumwe agatoki ku kandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages