Avril Lavigne na Tyga bafotowe basomanira imbere y’amarembo y’ahabereye ibirori by’imideli bya Paris Fashion Week.
Muri ibi birori Avril Lavigne w’imyaka 38 na Tyga w’imyaka 33 binjiye muri ibi birori bafatanye agatoki ku kandi , akanyamuneza ari kose ku maso yabo ndetse no mu biganiro bagirana n’inshuti zabo.
Avril Lavigne wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Complicated’ yari yishimiye umwanya yamaranye na Tyga dore ko bacishagamo bakongorerana buri kanya.
Amakuru ava mu bantu ba hafi ya Avril Lavigne, avuga ko uyu muhanzikazi yatangiye gukundana na Tyga nyuma yo gutandukana na Derek Ryan Smith [Mod Sun] muri Gashyantare 2023.
Tyga na Lavigne bamaze iminsi mu Bufaransa dore ko tariki ya 1 Werurwe 2023 bari bitabiriye ibirori bya Leonardo DiCaprio byabereye muri restaurant ya Kùkù i Paris.
Bwa mbere inkuru z’urukundo hati y’aba banyamuziki bombi rwatangiye kuvugwa cyane kuva tariki 21 Gashyantare 2023 nyuma yo gufotorwa bari kumwe muri restaurant i Los Angeles.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!