00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tyla yegukanye igihembo muri Grammy Awards

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 5 February 2024 saa 08:42
Yasuwe :

Tyla yegukanye igihembo cya Grammy mu cyiciro cya Best African Music Performance cyongewe ku rutonde uyu mwaka mu guha agaciro umuziki wo muri Afurika.

Tyla w’imyaka 22 avuka muri Afurika y’epfo. Yatwaye igihembo cya Grammy ahigitse ibihangange bari bahatanye mu cyiciro cyarimo Davido na Musa Keys mu ndirimbo bise Unvailable, Asake na Olamide mu ndirimbo bise Amapiano, Ayra Starr mu ndirimbo yise Rush na Burna Boy mu ndirimbo yitwa City Boys.

Tyla nyuma yo gutwara igihembo yashimiye The Recording Academy itegura Grammy awards.

Yagize ati “Sinigeze ntekereza ko nzatwara Grammy mfite imyaka 22 y’amavuko. Ni iby’agaciro kuri njye. Umwaka ushize Imana yampinduriye amateka, Mwarakoze Recording Academy kongeramo icyiciro cya Best African Music Perfomance”.

Tyla yari kumwe na nyina mu nyubako ya Crypto Arena i Los Angeles yatangiwemo ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 66.

Ubwo indirimbo ye Water yahigikaga izindi byari bihatanye mu cyiciro gishya cyashyiriweho Abanyafurika, yagiye ku rubyiniro afashe ijambo ashimira buri wese wagize uruhare mu buzima bwe bw’umuziki by’umwihariko nyina bari kumwe.

Ntabwo byatunguye abitabiriye kuko izina rye rikivugwa ko ari we watsinze muri kiriya cyiciro abari mu cyumba bateye urusaku rw’ibyishimo, ibintu byerekanye ko yatwaye igihembo akwiriye.

Water ya Tyla yasoje Mutarama ya 2024 iri ku mwanya wa karindwi kuri Billboard Hot 100. Ni agahigo kari kamaze imyaka 56 gafitwe na nyakwigendera Miriam Makeba wabikoze mu 1967 ubwo indirimbo yise Pata Pata yajyaga ku mwanya wa 12 kuri Billboard Hot 100.

Ubwo Tayla yitabiraga iserukiramuco rya Giants Of Africa mu gitaramo cyabereye muri Bk Arena ku itariki 19 Kanama 2023 ntabwo izina rye ryari rizwi dore ko nawe yabyivugiye akiva I Kigali ariko yari afite icyizere cy’aho Water izamugeze bitewe n’ibimenyetso yabonaga.

Tyla avuye mu Rwanda yagiranye ikiganiro na televiziyo Kanal 5 yo muri Suède asobanura ko u Rwanda rwamuhaye icyizere ko Water izandika amateka.

Tyla yanditse amateka atwara igihembo muri Grammy awards abikesha indirimbo yise Water
Tyla aheruka kuririmbira i Kigali muri Giants Of Africa yabereye muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages