Tyrese wamamaye binyuze mu ndirimbo za R&B ndetse no muri filime nka Fast & Furious, yifuza gukora ibitaramo bitandatu birimo icyitwa ‘Coffee Concert’ kizabera i Ntungamo muri Uganda ku wa 3 Ukwakira 2026.
Iki gitaramo kizabera muri ‘Africa Coffee Park’, kikazaba ari icyo gusoza ibikorwa bya ‘Coffee Marathon Uganda’. Tyrese si mushya muri Uganda kuko yaherukaga kuhagera mu 2012.
Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 20 mu muziki yagize ati “Afurika, reka dukore urwibutso rushya. Ngiye kuhagenderera mu byumweru bike biri imbere, kandi mu gihe nzaba mpari ndashaka gukora ibitaramo bitandatu.”
Yakomeje avuga ko icyifuzo cye atari ugukora ibitaramo gusa, ahubwo ko ashaka no kumarana igihe n’abaturage, akamenya byinshi ku muco wa Afurika ndetse akagaragaza ko yumva afitanye isano ikomeye n’uyu mugabane.
Uyu muhanzi kandi yasabye abategura ibitaramo muri Afurika bafite ubushobozi bwo kumwakira ko bamwandikira, bakaganira ku buryo bashobora gukorana.
Tyrese Gibson azwi cyane ku ruhare rwe nka ‘Roman Pearce’ muri filime za ‘Fast & Furious’. Ni umuhanzi ufite amateka akomeye mu muziki wa R&B, aho yakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Sweet Lady’ na ‘How you gonna act like that’.
Kugeza ubu nta bihugu Tyrese Gibson aremeza ko azataramiramo mu gihe azamara muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!