00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abahanzi nyarwanda bahaye nyakwigendera Dr.Jack icyubahiro mu ndirimbo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 17 November 2014 saa 09:49
Yasuwe :

Nyakwigendera Uwayezu Jacques wamamaye ku izina rya Dr Jack mu muziki wo mu Rwanda yakorewe indirimbo n’abahanzi nyarwanda baba mu Bubiligi mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Nk’uko Bugingo Jacques yabitangarije IGIHE, abahanzi b’inshuti ze babanye akiri muzima batuye mu Bubiligi bishyize hamwe maze bakora indirimbo mu rwego rwo guha mugenzi wabo icyubahiro dore ko muri bo nta wabashije kumuherekeza bwa nyuma. Yagize ati, “Twakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guha icyubahiro ndetse no gukomeza (…)

Nyakwigendera Uwayezu Jacques wamamaye ku izina rya Dr Jack mu muziki wo mu Rwanda yakorewe indirimbo n’abahanzi nyarwanda baba mu Bubiligi mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Nk’uko Bugingo Jacques yabitangarije IGIHE, abahanzi b’inshuti ze babanye akiri muzima batuye mu Bubiligi bishyize hamwe maze bakora indirimbo mu rwego rwo guha mugenzi wabo icyubahiro dore ko muri bo nta wabashije kumuherekeza bwa nyuma.

Yagize ati, “Twakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guha icyubahiro ndetse no gukomeza kuzirikana mugenzi wacu watuvuyemo twihanganisha umuryango we ndetse n’inshuti muri rusange.”

Iyi ndirimbo yakorewe muri Kilulu9-Bruxelles, ikorwa na Producer Didier. Humvikanamo bamwe mu bantu babanye nawe muri muzika nka B Jack (BUGINGO Jacques), Didier Ntizatureka(Didier Touch), Seleman Uwihanganye, Charles Uwihanganye na Sly Patrick Kilulu na Ngenzi Fabrice.

Dr Jack ni umwe mu ba Producers bakoze akazi gakomeye ku iterambere rya muzika nyarwanda, ni we wegukanye igikombe cya mbere muri Salax Awards 2008 nka Producer mwiza w’umwaka.

UMVA IYI NDIRIMBO HANO

Usibye kuba yaragaciye mu itsinda Abakimaze Group, izina rya Dr Jack ryamamaye mu Rwanda kubera indirimbo yakoze zakunzwe mu myaka yashize mbere y’uko ajya gukorera i Burundi.

Didier Ntizatureka(Didier Touch) wakoze iyi ndirimbo
Seleman Uwihanganye
Sly Patrick Kilulu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages