Ishyirahamwe "Team Production" rikorera mu Bubiligi ryizihije isabukuru y’imyaka 15 rimaze rikora akazi gakomeye ko guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo mu Bubiligi.
Abahanzi Jay Polly na Urban Boyz bafashije iri shyirahamwe gususurutsa abitabiriye ibi birori byabereye ahitwa Birmingham Palace.
"Team Production", riza ku mwanya wa mbere mu guhuza Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bubiligi icya rimwe. Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 06 Nzeri, ubuyobozi n’abanyamuryango baryo bakoze ibirori by’akataraboneka, barafungura, barasabana babyina injyana z’umuziki nyafurika.
Bimwe mu bikorwa Team Production ikora harimo gutumira abahanzi baturuka mu Rwanda n’abo mu bihugu bitandukanye by’Afurika. Mu kwizihiza iyi sabukuru, "Team Production" yahisemo gutumira abahanzi Jay Polly na Urban Boyz, bamwe mu bakunzwe mu Rwanda kugira ngo babafashe gususurutsa ibirori. Aba bahanzi bari bafatanyije na Dj Flor.
Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bemeza ko uretse ubwinshi bw’abitabira ubutumire bwa Perezida Paul Kagame, cyane cyane iyo yahuye n’Abanyarwanda batuye mu mahanga, Team Production iza ku mwanya wa mbere mu guhuza Abanyarwanda benshi ahantu hamwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu barenga 1,000 mu ngeri zitandukanye. Bamwe mu bashyitsi bakuru harimo Ambasaderi Robert Masozera uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Pulcherie Nyinawase uyobora DRB-Rugali (Communauté Rwandaise de Belgique).
Justin Karekezi yashimiye ikipe bakorana mu gutegura ibi bitaramo, ashimira Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi n’ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda muri iki gihugu kubera inkunga badahwema kubatera.



















TANGA IGITEKEREZO