00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: ’Team Production’ izataramana n’abakunzi bayo mu ijoro ry’iya 31 Ukuboza

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 26 December 2014 saa 01:33
Yasuwe :

Ishyirahamwe "Team Production" rikorera mu Bubiligi rirategura igitaramo cyo kwishimana n’abakunzi baryo, igitaramo kizaba giteguwe mu rwego rwo kurangizanya nabo umwaka wa 2014 no gutangirana uwa 2015 mu busabane n’umunezero.
Ishyirahamwe "Team Production", riza ku mwanya wa mbere mu guhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bubiligi icyarimwe, rikaba riherutse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ishize rivutse.
Muri iyi mpera y’umwaka rero barategura igitaramo mu ijoro ryo (…)

Ishyirahamwe "Team Production" rikorera mu Bubiligi rirategura igitaramo cyo kwishimana n’abakunzi baryo, igitaramo kizaba giteguwe mu rwego rwo kurangizanya nabo umwaka wa 2014 no gutangirana uwa 2015 mu busabane n’umunezero.

Ishyirahamwe "Team Production", riza ku mwanya wa mbere mu guhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bubiligi icyarimwe, rikaba riherutse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ishize rivutse.

Muri iyi mpera y’umwaka rero barategura igitaramo mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2014, aho ubuyobozi n’abanyamuryango b’iri huriro bazahura ngo bataramane n’abakunzi babo mu birori by’akataraboneka birangiza umwaka.
Bimwe mu bikorwa Team Production ikora harimo gutumira abahanzi baturuka mu Rwanda n’abo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mu kiganiro na IGIHE, Justin Karekezi umuyobozi wa Team Production yagize ati: ‘’Nkuko bianzwe twishimiye kuzahura muri iki gikorwa cyo kurangiza umwaka tukishimira ibyo twagezeho tukanafata ingamba zo kongera ibikorwa byiza bikomeza guhesha isura nziiza igihugu cyacu mu mahanga dutuyemo twise intara ya 6’’.

Iyo Karekezi avuga Intara ya Gatandatu, aba avuga Diaspora cyangwa se ikoraniro ry’Abanyarwanda baba hanze yarwo, biyongera ku bari mu gihugu imbere basanzwe batuye mu Ntara eshanu z’u Rwanda. Mu butumwa bwe, Justin Karekezi ararikira abo bose bo hanze yarwo by’umwihariko abo mu Bubiligi kuzahura na TeAM Production bagafatanya kwishimana basoza umwaka, banatangira undi. Ni mu ijoro ryambukiranya umwaka, ryo kuwa 31/12/2014 rishyira uwa 01 Mutarama 2015.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages