Lies Lefever, yiteguraga kuzuza imyaka 38 muri Gashyantare 2018. Uyu mugore wari usanzwe afite ubumuga bwo kutabona, ni Umubiligi ukomoka mu Rwanda, asize umugabo n’abana babiri.
RTL[Radio Télé Luxembourg] yatangaje ko Lies Lefever yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, bamusanze yaguye mu gikoni mu rugo rwe rwari ruherereye ahitwa Asse mu gace ka Flandre mu Bubiligi.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Lies Lefever yashizemo umwuka nta bundi burwayi yari asanganywe; umugabo we ni we wamusanze mu gikoni yaguye hasi ahita amwihutisha kwa muganga agezeyo abaganga basanga byarangiye.
Ibizamini byo kwa muganga[autopsie] ntibiragaragaza mu by’ukuri impamvu nyakuri yateye urupfu rwa Lies Lefever gusa isuzuma ry’ibanze ku murambo we ryerekanye ko urupfu rwe rwakomotse ku kibazo cy’intege nke yagize agwa hasi.
Lies Lefever yatangiye kwigaragaza mu buhanzi mu mwaka wa 2009 ubwo yitabiraga ibirori byitwa "Kamagurka geneest" byari byateguwe n’umushushanyi Kamagurka[ubusanzwe witwa Luc Zeebroeck].
Mu mwaka wa 2011 nibwo ubuhanga bwe mu rwenya no gusetsa akoresheje ibimenyetso bwatangiye kugaragara ubwo yitabiraga igitaramo cy’umunyarwenya mugenzi we witwa Philippe Geubels.
Lies Lefever yanagaragaye mu kiganiro mpamo cyacaga kuri televiziyo cya "De Laatste Show" ku nshuro ya cumi na kabiri; yanacuranze mu kindi cyitwa "De rode Loper".


















TANGA IGITEKEREZO