Mu kiganiro na IGIHE, Roger Sangwa uyobora iryo shyirahamwe AERL, yatangaje ko bateguye icyo gitaramo bagamije kwereka no gukundisha urubyiruko rwavukiye mu mahanga umuco w’ababyeyi babo.
Yakomeje agira ati "…kandi kugirango bamenye aho bakomoka kuko uzi aho ava amenya aho ajya mu buryo bwiza, kuko umuco ni inkingi ikomeye mu buzima bwa buri wese ku isi."
Uwo munsi kandi umuhanzi Cécile Kayirebwa yari yatumiwe gufasha urwo rubyiruko no kubashyigikira mu gikorwa bateguye cyo guteza imbere umuco nyarwanda.
Kayirebwa yashimiye urwo rubyiruko ku gikorwa cyiza bamutumiyemo, aho yagize ati: "ibi biri mu byo ishyirahamwe CEKA i Rwanda, mpagarariye ryiyemeje kuva kera, gutoza, gukundisha no gushishikariza urubyiruko nyarwanda gukunda umuco w’umwimere no kuwusigasira."
Kayirebwa kandi yiyemeje kubabera ijwi aho azajya ajya hose, ko azakomeza no kubagira inama ku bijyanye n’umuco, abashimira ubwo bwitange, ubwiza ubushishozi n’ubuziranenge icyo gitaramo cyateguranywe, ati "mukomeze kandi mumenye ko ahari urukundo nta cyahaganza."
Roger Sangwa yavuze ko nyuma y’iki gitaramo hagiye kongera gutegurwa iserukira muco rizahuza abahanzi bashishikajwe no kubungabunga umuco nyarwanda, by’umwihariko binyuze mu bihangano by’umuziki w’umwimerere, ibisigo, imivugo, n’ibindi.
Sangwa mu ijambo rye kandi yashimiye Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye icyo gitaramo, abakoze uko bashoboye bose ngo kigerweho.
Ati "natwe mu ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda "AERL" twiyemeje dushyize hamwe na ’CEKA i Rwanda asbl’ gukomeza kubungabunga umuco wacu."



















TANGA IGITEKEREZO