00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: AERL yifashishije igitaramo "Nk’iwacu" mu kwimakaza umuco Nyarwanda

Yanditswe na

Karirima Ngarambe

Kuya 8 May 2015 saa 02:39
Yasuwe :

Mu Mujyi wa Lille mu Majyarugu y’u Bufaransa habereye igitaramo cyiswe "Nk’iwacu", cyari cyateguwe na"AERL(Association des Etudiants Rwandais de Lille)", ishyirahamwe ry’abanyeshuli b’abanyarwanda biga muri uwo Mujyi.

Mu kiganiro na IGIHE, Roger Sangwa uyobora iryo shyirahamwe AERL, yatangaje ko bateguye icyo gitaramo bagamije kwereka no gukundisha urubyiruko rwavukiye mu mahanga umuco w’ababyeyi babo.

Yakomeje agira ati "…kandi kugirango bamenye aho bakomoka kuko uzi aho ava amenya aho ajya mu buryo bwiza, kuko umuco ni inkingi ikomeye mu buzima bwa buri wese ku isi."

Uwo munsi kandi umuhanzi Cécile Kayirebwa yari yatumiwe gufasha urwo rubyiruko no kubashyigikira mu gikorwa bateguye cyo guteza imbere umuco nyarwanda.

Abari b'u Rwanda bakumbuje abitabiriye igitaramo Gucunda nka kimwe mu biranga umuco nyarwanda

Kayirebwa yashimiye urwo rubyiruko ku gikorwa cyiza bamutumiyemo, aho yagize ati: "ibi biri mu byo ishyirahamwe CEKA i Rwanda, mpagarariye ryiyemeje kuva kera, gutoza, gukundisha no gushishikariza urubyiruko nyarwanda gukunda umuco w’umwimere no kuwusigasira."

Kayirebwa kandi yiyemeje kubabera ijwi aho azajya ajya hose, ko azakomeza no kubagira inama ku bijyanye n’umuco, abashimira ubwo bwitange, ubwiza ubushishozi n’ubuziranenge icyo gitaramo cyateguranywe, ati "mukomeze kandi mumenye ko ahari urukundo nta cyahaganza."

Roger Sangwa yavuze ko nyuma y’iki gitaramo hagiye kongera gutegurwa iserukira muco rizahuza abahanzi bashishikajwe no kubungabunga umuco nyarwanda, by’umwihariko binyuze mu bihangano by’umuziki w’umwimerere, ibisigo, imivugo, n’ibindi.

Sangwa mu ijambo rye kandi yashimiye Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye icyo gitaramo, abakoze uko bashoboye bose ngo kigerweho.

Ati "natwe mu ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abanyarwanda "AERL" twiyemeje dushyize hamwe na ’CEKA i Rwanda asbl’ gukomeza kubungabunga umuco wacu."

Cecile Kayirebwa na we yatanze umusanzu ufatika mu kwimakaza umuco Nyarwanda mu Bufaransa
Cecile Kayirebwa aririmbana n'urubyiruko rw'i Lille mu Bufaransa
Abanyarwanda biga i Lille hamwe n'inshuti z'u Rwanda
Igitaramo "Nk'iwacu" cyaritabiriwe bishimishije
Igitaramo "Nk'iwacu" cyaritabiriwe bishimishije
Umuco Nyarwanda n'ab'ahandi barawishimira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages