00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Jack yashyinguwe n’Abanyarwanda mbarwa (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 November 2014 saa 06:47
Yasuwe :

Nyakwigendera Uwayezu Jacques wamamaye ku izina rya Dr Jack mu muziki wo mu Rwanda yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2014 aherekezwa n’Abarundi barimo n’abahanzi b’inshuti ze gusa Abanyarwanda yakoranye na bo akiri muzima ntibahakandagije ikirenge.
Dr Jack Dr yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2014 azize indwara y’ibihaha. Yaherekejwe bwa nyuma kuri uyu wa Kabiri , mu bahanzi bakomeye i Burundi (…)

Nyakwigendera Uwayezu Jacques wamamaye ku izina rya Dr Jack mu muziki wo mu Rwanda yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2014 aherekezwa n’Abarundi barimo n’abahanzi b’inshuti ze gusa Abanyarwanda yakoranye na bo akiri muzima ntibahakandagije ikirenge.

Dr Jack Dr yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2014 azize indwara y’ibihaha. Yaherekejwe bwa nyuma kuri uyu wa Kabiri , mu bahanzi bakomeye i Burundi bagaragaye mu muhango wo kumushyingura harimo Big Farious, Lolilo, Eddy Kamoso n’abandi.

Nyuma yo gushyingura Dr Jack, Eddy Kamoso yanditse kuri Facebook agaragaza ko atashimishijwe no kuba abahanzi nyarwanda nyakwigendera yafashije nta wabashije kuza kumushyingura cyangwa ngo byibuze uwabuze ubushobozi yohereze ubutumwa bwihanganisha abasigaye.

Abahanzi nyarwanda bashyinguye Dr Jack ni Farouk Dinho bahoze baririmbana mu itsinda Abakimaze Group na Jackson Dado wahoze ari inshuti ye kuva kera.

Mu ndirimbo nyakwigendera yakoze zigakundwa bikomeye harimo nka: Amahirwe ya nyuma ya The Ben, Nakoze iki ya Riderman, nyinshi mu ndirimbo za Urban Boyz n’izindi nyinshi. Yakoreye mu ma studio atandukanye nka Ubuntu Records, F2K, Maurix Music n’ahandi. Apfuye yakoreraga i Burundi nka Producer wari unamaze kubona umubare munini w’abahanzi akorana na bo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages