Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri ari muri gahunda ya Guverinoma y’Ubuyapani yo gufasha imishinga yita ku buzima bw’abaturage.

Biteganyijwe ko Ambasade y’u Buyapani izaha ibitaro bya Nyamata miliyoni zisaga 83 Frw ($89,985) zizakoreshwa mu kubaka ibyumba bibiri byo kubagiramo abarwayi, icyumba kimwe abarwayi bazajya biteguriramo mbere yo kubagwa, icyumba abarwayi bazajya bategererezamo, icyumba abaganga bazajya bakoreramo inama, ibiro, ibyumba bibiri by’ububiko n’ubwiherero bubiri.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’ u Buyapani ( Chargé d'affaires) Yuko HOTTA, yavuze ko kubera umubare munini w’abagana ibitaro bya Nyamata bituma bihura n’ingorane nyinshi.

Yagize ati “uretse kuba ibyumba byo kubagirwamo bishaje, hari n’ikibazo cy’abarwayi benshi baruta ubushobozi bw’ibitaro. Ikindi abarwayi bamara igihe kirekire bategereje kuvurwa bishobora no kubaviramo kwandura izindi ndwara.”

Yuko HOTTA yongeyeho ko uyu mushinga wo kubakira ibitaro bya Nyamata ibyumba byo kubagirwamo uzafasha kugabanya ubucucike bw’abarwayi, kwandura indwara kwa hato na hato kubera gutegereza igihe kirekire bikava kuri 3.3% bikagera kuri 1.98%, bikanateza imbere izindi serivisi zitangirwa kuri ibi bitaro.

Kuva ibitaro bya Nyamata byatangira gukora mu 2002, nibyo bikora nk’ibitaro byakira abaturage bagize akarere ka Bugesera babarirwa mu 448,142.

Mu bikorwa bya Ambasade y’u Buyapani byo gutera inkunga imishinga ifasha abaturage kugira ubuzima buzira umuze, imaze gushyigikira igera kuri 96 kuva mu 2006.

Yuko Hotta na Dr. William Rutagengwa uyobora ibitaro bya Nyamata, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Yuko Hotta na Dr. William Rutagengwa uyobora ibitaro bya Nyamata, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano