00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abashyigikiye Micheal Jackson bariye karungu nyuma ya filime imushinja gusambanya abana

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 9 March 2019 saa 12:12
Yasuwe :

Ibyapa byamagana filime ishinja Michael Jackson gusambanya abana b’abahungu [Leaving Neverland], byashyizwe ku modoka zitwara abangenzi mu Mujyi wa Londres, nyuma y’aho yerekanywe mu Bwongereza.

Iyi filime ‘Leaving Neverland’ yerekanywe amajoro abiri muri iki cyumweru mu Bwongereza.

Ni filime ishingiye ku bagabo babiri, Wade Robson na James Safechuck bashinja Michael Jackson kuba yararyamanye na bo bakiri abana.

Iyi filime yerekanywe bwa mbere mu iserukiramuco rya Sundance muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Mutarama 2019, yerekanwa na Televiziyo ya HBO, ishamikiye kuri kampanyi ifite CNN.

Abashyigikiye Michael Jackson bo mu mujyi wa Londres, bakoze ibyapa biriho ifoto ye bandikaho amagambo yamagana ibyo ashinjwa. “Ibimenyetso ntibibeshya ariko abantu barabikora.”

Aya magambo ahita ayobora abayasoma ku rubuga rwa interinet ruriho ibimenyetso byose byerekana ko uyu mugabo umaze imyaka 10 apfuye arengana.

Umunyamategeko witwa Anika Kotecha uri mu bateguye iki gikorwa, yabwiye CNN ko ibi byapa biri ku modoka byakozwe n’itsinda ry’abantu baba mu Bwongereza nubwo byanashyizwe muri Amerika no mu Buholandi.

Yagize ati “Tumaze igihe kinini tuzi ko ibyo birego ari ibinyoma gusa turashaka gutanga ubu butumwa ku bantu bose”.

Uyu munyamategeko yavuze ko ibi byapa bizashyirwa ku modoka zitwara abagenzi zigera kuri 60 muri Mata 2019. Amafaranga bari gukoresha ni ayo bakusanyirije ku rubuga rwa GoFundMe, aho babonye agera ku bihumbi 15 by’amayero

Gahunda yo kwamagana ibyaha bishinjwa Michael Jackson yatangiranye no gukora imipira yo kwambara iriho amafoto nk’ari ku modoka.

Kotecha yavuze ko Michael Jackson ari gukorerwa ihohoterwa rikomeye ku kigero kimwe n’iryo guhohotera umwana muto.

Abashyigikiye Micheal Jackson banigaragambije imbere ya televiziyo y’Abongereza yitwa Channel 4, yerekanye iyi filime.

Kuva iyi filime yatangira kwerekanwa abo mu muryango wa Michael Jackson bamaganiye kure ibiyirimo bemeza ko ari ibihimbano, kugeza n’aho bajyanye mu nkiko HBO.

Imodoka zitwara abagenzi zashyizweho ibyapa byamagana abashinja Michael Jackson
Micheal Jackson na James umushinja kumusambanya akiri umwana
Micheal Jackson na Robson ubwo yari afite imyaka 7

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages