Abanyarwanda basabye kwitabira iri rushanwa ribera muri Nigeria, ariko mu baherutse gutangazwa bazahatana nta munyarwanda urimo ndetse n’uwabaye Mister Elegancy 2018, byavugwaga ko ashobora guserukira igihugu nta kanunu ko kwitabira.
U Rwanda rumaze kwitabira kabiri, ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa ndetse no mu mwaka ushize ubwo Jay Rwanda, yahigikaga bagenzi be akegukana ikamba.
Mu kiganiro na IGIHE, Randle ushinzwe itumanaho muri House of Twitch, itegura iri rushanwa yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda batarabona umusore n’umwe ugomba kuruhagararira.
Ati “N’ubu turacyategereje nta munyarwanda turabona uzitabira irushanwa, gusa tuzashimishwa no kumubona. Uwabaye Mister Elegancy Rwanda uyu mwaka yagombaga kwitabira ariko kugeza uyu munsi nta kintu na kimwe yari yatubwira cyangwa se ngo abajyanama be batuvugishe”.
Yakomeje ati “Jay Rwanda watsinze umwaka ushize unambaye iri kamba kugeza uyu munsi yari ari mu birori byo kwambika ikamba Mister Elegancy Rwanda, bigaragaza ko twe twari dufite ubushake bwo gukorana na bo ariko nta muntu n’umwe wongeye kutuvugisha kuva icyo gihe.”
Randle yavuze ko bari bafite abasore benshi bo mu Rwanda babasabye kwitabira irushanwa ariko bakaba batarongeye kuvuga ndetse na n’uyu munsi babandikira ntibasubize. Agasanga ‘ahari mu Rwanda amarushanwa y’ubwiza ku gitsina gabo aracyari hasi’.
Muhayimana Clarisse uri mu bategura irushanwa rya Mister Elegancy aganira na IGIHE yavuze ngo bakibirimo.
Ati “Urumva twateganyaga ko umusore uzatsinda mu irushanwa dutegura ashobora kuzitabira Mister Africa International 2018, ubu turacyabirimo duherutse no kubandikira.”
Kugeza ubu abasore bagera kuri 26 bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika nibo bamaze gutangazwa nk’abazahagarira ibihugu byabo muri iri rushanwa rizasozwa ku wa 2 Ukuboza 2018.



















TANGA IGITEKEREZO