00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwaba rwasubiye muri Big Brother Africa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 14 September 2014 saa 08:15
Yasuwe :

Nubwo ubuyobozi butegura Big Brother Brother Africa butarerura ngo bubishyire ahagaragara, u Rwanda rwaba wamaze gusubizwa mu bagomba guhatanira iri rushanwa ku nshuro ya cyenda rigiye kuba.
Ku itariki ya 1 Nzeri 2014 nibwo M-Net na Endemol SA bategura Big Brother Africa batangaje ko u Rwanda na Sierra-Leone bitacyitabiriye iri rushanwa kubera gutinda kubona ibyangombwa kw’abagomba guhagararira ibihugu byombi.
Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bakorana bya hafi n’abategura Big Brother (…)

Nubwo ubuyobozi butegura Big Brother Brother Africa butarerura ngo bubishyire ahagaragara, u Rwanda rwaba wamaze gusubizwa mu bagomba guhatanira iri rushanwa ku nshuro ya cyenda rigiye kuba.

Ku itariki ya 1 Nzeri 2014 nibwo M-Net na Endemol SA bategura Big Brother Africa batangaje ko u Rwanda na Sierra-Leone bitacyitabiriye iri rushanwa kubera gutinda kubona ibyangombwa kw’abagomba guhagararira ibihugu byombi.

Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bakorana bya hafi n’abategura Big Brother Africa yemeza ko u Rwanda rwongewe mu bihugu bigomba kuzahagararirwa ku nshuro ya cyenda.

Abagomba kuzahagararira u Rwanda muri Big Brother Africa 9 ni Frank Joe na Nkusi Arthur ndetse ngo bamaze guhamagarwa.

Mu itangazo riri ku rubuga rwa Big Brother Africa rivuga ko rizafungurwa ku mugaragaro saa moya z’ijoro (ku isaha yo muri Afurika yo hagati) ryo ku Cyumweru tariki ya 05 Ukwakira. Nyuma y’uko inyubako ryagombaga kuberamo yahiye, habonetse indi rizaberamo iherereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Kugeza ubu ibihugu bizitabira Big Brother Africa ya cyenda ni: Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Namibia, Nigeria, Rwanda(rwasimbuye Angola), South Africa, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe. Ntibiramenyekana neza niba Sierra-Leone na yo yasubijwemo.

Big Brother Africa izajya yerekanwa amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7, kuri Dstv shene y’197 n’198 kuri GOtv. BBA izamara iminsi 91.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages