Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 mu Ihuriro rya 16 rya Unity Club.
Ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n’abandi.
Andy Bumuntu usanzwe ari umuhanzi akaba n’umunyamakuru, ari mu batanze ikiganiro aho yagaragaje u Rwanda urubyiruko rwifuza.
Yagize ati “Turifuza u Rwanda rutarimo amacakubiri yaba mu kazi, mu muryango, mu byo wakora byose nk’umunyarwanda uka udakeneye gusobanura ngo ndi uwo kwa kanaka , iyo ndi Umunyarwanda ikaba ariyo ndangamuntu duhorana.”
Ibindi uyu muhanzi yagaragaje ko urubyiruko rwifuza, harimo ko u Rwanda rwakomeza gutekana, rugafungura amarembo n’umubano warwo n’amahanga ukaguka. Yavuze ko kandi urubyiruko rwifuza kuba mu muryango wuje indangagaciro za Kinyarwanda.
Mu kugararagaza icyo urubyiruko rugomba gukora mu guharanira ibyo byifuzo, yavuze ko harimo kwigirira icyizere, kutirara, kwanga ikibi aho kiri bakakigaragaza no kutarangarira ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Imbuga nkoranyambaga hari abazikoresha neza bakahakura imirimo, ariko nanone izi zishobora kuba zatuma uba undi muntu utari we ni ngombwa ko tumenya uko tuzitwara, dukwiye kumenya igihe cya telefone n’igihe cyo kuyireka.”
“Muri iki gihe ni ho umubyeyi ataha ananiwe umwana yamubwira ko yari amukumbuye akamuha telefone ngo babe baganira ngo abanze aruhuke, ni kimwe mu byo dukwiye kwigaho kuko aho bukera izi mbuga ziraza kuturerera abana.”
Andy Bumuntu yasabye ababyeyi gufata iya mbere bakagira uruhare muri gahunda ya Tunyweless kuko abana babo aribo bafatiraho urugero ku bikorwa bimwe na bimwe.
Ati “Turi muri gahunda ikomeye cyane ya Tunyweless, ni gahunda nziza yaje ikenewe, impamvu nyiragurutseho ni uko ubu byoroshye kuba wabona ikintu ushaka. Ushobora gutumiza ibintu kuri telefone mu minota mike bakakubwira ko ikaziye y’inzoga ihageze n’ibiyobyabwenge muri rusange.”
“Ntitwibagirwe ko urubyiruko rurebera ku bakuru, niba ukunda ka Whisky umuhungu wawe niyo azaheraho rwose , abana batureberaho cyane.”
Yatanze urugero rw’inkuru y’umusore na se bafatanyije urugendo rwo kureka inzoga.
Ati “Hari umwana se yakabukiye ati wa mwana we iryo nywa ryawe rya buri munsi rituma urara usimbuka urupangu rwavuye he ? Undi yaramusubije ati icyo dutandukaniyeho ni uko nsimbuka urupangu wowe ukagira urufunguzo naho ubundi tuba tuvuye ku rugamba rumwe.”
Nyuma y’igisubizo yari amuhaye uyu mubyeyi yasabye umuhungu we kumubwira icyo bakora.
Ati “Nyuma umubyeyi yamusabye icyo yakora , undi amubwira ko bagomba kujya bajyana ndetse bagafashanya kuzivaho bakaziviraho rimwe , ubu uko ari babiri ni inshuti z’umuryango ntibakinywa inzoga.”
Iri huriro rya Unity Club ryaranzwe n’ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yarushaho kuva mu mvugo ikajya mu ngiro, ndetse ubumwe bw’Abanyarwanda bukarushaho gusigasirwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!