Mu ijoro ryo ku itariki 25 Gicurasi 2024 inshuti n’umuryango wa Clapton Kibonge na Ntambara Jacky barasangiye, barasenga kandi bashima Imana ku bw’ibitangaza yakoreye uyu munyarwenya wamamaye muri sinema y’u Rwanda nyuma yo gukira indwara yari yafashe imyanya y’ubuhumekero.
Ntambara Jacky, umugore wa Clapton Kibonge yatanze ubuhamya bwuzuye agahinda burimo inzira ndende banyuzemo bava mu bukene kugeza babashije kubaka inzu, kugura imodoka n’ibindi.
Mu kubara inkuru y’urushako rwe, Ntamara wanyuzagamo agasuka amarira, yavuze ko yashatse afite imyaka 22 y’amavuko.
Ati “Benshi mu nshuti zanjye bahoraga bambwira ngo kuki washatse umugabo w’umukene kandi uhora arwaye? Nanjye nkihangana kuko nari narafashe icyemezo. Uyu mugabo wanjye mureba yabayeho atarya, atanywa atunzwe n’imiti, yari umukene bikabije.”
“Ndibuka rimwe yigeze kuremba ari mu gicuku, twari dufite ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda mu rugo, nahamagaye inshuti yanjye ngo indwaneho tujye kwa muganga. Ubundi iyo habaga ikibazo niyambazaga inshuti zanjye kuko twe nta kintu twari dufite. Ababyeyi be bajyaga bohereza ibitoki, ibishyimbo bikadutunga kuko ubuzima bwari bugoye”
Ntambara Jacky yavuze ko imfura yabo ariyo yazanye umugisha ubuzima butangira guhinduka.
Ati “Nahuye na Kibonge muri Mata 2014, dushakana muri Kanama 2018. Imfura yacu ni Mugisha Nella Oriane, akivuka mu rugo habayeho impinduka ku bijyanye n’ubutunzi ariko hasigara ikibazo cy’uburwayi. Umugabo wanjye yari afite uburwayi ku buryo yari afite ibikomere. Sinigeze mubaza indwara arwaye ariko nawe ntiyigeze ansobanurira.”
“Yararaga akorora ijoro ryose ku buryo hari inshuti zanjye zambwira ngo uzicuza kuba warashatse umukene w’umurwayi.”
Clapton Kibonge yabwiye IGIHE ko umugore we yamwihanganiye kuko iyo ashaka yari kwigendera ariko Imana yamubaye hafi aramurwaza kugeza akize.
Ati “Njyewe nari umukene kandi ndwaye, uzi ko hari umugabo wancumbikiye yambwiraga kujya kwikodeshereza akangurira ishuka kuko nta bushobozi nari mfite. Rero Imana yarahabaye ubu nubatse inzu, mfite abana batatu ni ukuri ndi umuhamya w’uko Imana iriho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!