Gaju w’imyaka 18 ari mu bakobwa batanu baboneye itike mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze. Ni nimero 35 muri iri rushanwa.

Mu mashuri yisumbuye yize Imibare Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi. Gaju yabwiye IGIHE ko afite umushinga wo ‘gukangurira urubyiruko kwizigamira kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu natwe ubwacu’.

Avuga ko mu gukora uyu mushinga azafatanyiriza hamwe n’inzego zitandukanye za Leta ndetse na banki mu kuwunoza no kuwugeza kure kugira ngo ibyiza yifuriza urubyiruko rw’u Rwanda bigerweho.

Igitekerezo cyo kuwukora cyavuye ku buryo yabonye kwizigama ari ingirakamaro ndetse bikaba byaramuteje imbere ubu we na mukuru we bakaba bafite iduka ry’imyenda.

Ati “Kwizigamira natangiye kubikora nkiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Kane, mpera ku mafaranga mu rugo bampaga ngiye ku ishuri yo kwifashisha.”

“Kubera ko n’ubusanzwe nkunda ibijyanye n’imideli kandi nkaba nta mafaranga ahagije nari mfite, nifatanyije na mukuru wanjye dutangira gucuruza imyenda y’abageni. Kuri make twari dufite twarateranyije tuzamukira aho ngaho.”

Uyu mukobwa avuga ko yatangiye kuzigama ahereye ku mafaranga igihumbi cy’amanyarwanda.

Ati “Natangiriye ku gihumbi nkajya ngenda nongeraho ayo mbonye. Icyo gihe ntabwo nari mfite konti muri banki nari mfite agasanduku nyabikamo, agenda yiyongera gake gake.”

Nubwo atifuza gutangaza ingano nyakuri y’amafaranga yahereyeho mu bucuruzi bwe, avuga ko atari menshi kuko atari kumushoboza gukodesha inzu ngo anashake ibyo acuruza.

Yiyunze ku bandi bari muri ubu bucuruzi, atangira gukorera mu nzu barimo hanyuma akodesha ikanzu imwe aba ariyo aheraho nawe ayikodesha abageni bayishaka.

Impamvu Gaju abona urubyiruko rudakangukira kwizigamira , ngo ni uko abenshi baba bumva bakomeza gufashwa.

Ati “Icyo nshaka gukora ni ukubakangurira ko ku mafaranga make bafite nabo hari icyo bakora.”

Cogebanque nk’umuterankunga mukuru w’iri rushanwa ihora ishishikariza urubyiruko kwizigama by’umwihariko ku wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2019 Antoine Iyamuremye ushinzwe iyamamazabikorwa muri iyi banki mu kiganiro yahaye aba bakobwa yongeye kubibutsa ko kwizigama ari ingirakamaro.

Yabwiye aba bakobwa ko bakwiriye umuco wo kuzigama kuko ari kimwe mu bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse bakabasha kwiteza byihuse.

Nyampinga w’u Rwanda 2019 azamenyekana mu birori bikomeye bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo ku wa 26 Mutarama 2019.

Ubu iri rushanwa rigeze ahakomeye aho abakobwa babiri bamaze gusezererwa. Uwabimburiye abanda ni Higiro Joally wakurikiwe na Igihozo Darine. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, haramenyekana undi uza gusezererwa mu mwiherero.

Kwinjira mu birori byo gutora Miss Rwanda bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe ariko abazagura itike mbere bazayibona ku 5 000 Frw na 20 000 Frw (10 000 Frw ku bazagura itike mbere) mu myanya y’icyubahiro ndetse ameza y’abantu 10 azagurishwa ibihumbi 500 Frw ariko naho abazagura itike mbere bazagabanyirizwaho ibihumbi 100 Frw.

Abazaba baguze amatike bashyiriweho imodoka zizabakura mu Mujyi wa Kigali rwagati no kuri Stade Amahoro i Remera zikanabagarura.

We na Mukuru we batangije iduka biturutse mu bwizigamire bakoze igihe kirekire
We na Mukuru we batangije iduka biturutse mu bwizigamire bakoze igihe kirekire
Afite umushinga wo gushishikariza urubyiruko kwizigamira
Afite umushinga wo gushishikariza urubyiruko kwizigamira
Aha yari kumwe na bagenzi be ku Bitaro bya Nyamata ubwo bajyaga gusuzumwa indwara zitandukanye
Aha yari kumwe na bagenzi be ku Bitaro bya Nyamata ubwo bajyaga gusuzumwa indwara zitandukanye
Akanyamuneza kari kose kuri uyu mukobwa ku munsi wa mbere ajya mu mwiherero wa Miss Rwanda
Akanyamuneza kari kose kuri uyu mukobwa ku munsi wa mbere ajya mu mwiherero wa Miss Rwanda
Gaju Anitha ku munsi wa mbere ubwo we na bagenzi be batangiraga umwiherero
Gaju Anitha ku munsi wa mbere ubwo we na bagenzi be batangiraga umwiherero
Uyu mukobwa yabonye itike ayikuye mu Ntara y'Amajyaruguru
Uyu mukobwa yabonye itike ayikuye mu Ntara y'Amajyaruguru