AY wakunzwe mu minsi mike ishize mu ndirimbo ‘Zigo Remix’ yahuriyemo na Diamond agiye kurongora umukobwa uzwi nka Remy ndetse mu minsi mike ishize yakorewe ibirori bya Bridal Shower bagenzi be bamusezeraho.
Ubu impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa AY na Remy zamaze kujya hanze. Allen Yessayah n’umuryango we bazaza gusaba umugeni mu Rwanda mu muhango uzabera mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata[ahantu batatangaje] ku itariki ya 10 Gashyantare 2018.
Ubu butumire kandi busobanura ko umuryango wa Allen Amwene Yessayah uzasaba umugeni mu Rwanda uhagarariwe n’uwitwa Bizima. Umuhango wo gusaba no gukwa nurangira hazakurikiraho gusezerana mu musigiti mu muhango uzabera i Dar es Salaam tariki ya 24 Gashyantare 2018.
Umuraperi AY aheruka kuza mu Mujyi wa Kigali gusura Remy ndetse yasangiye na we ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko aherutse gukora ku itariki ya 27 Ukuboza 2017.
Icyo gihe AY yandikiye umukunzi we kuri Instagram amubwira amagambo yongera gushimangira ko amukunda ’byimazeyo’ ni nabwo yavuze ko bagiye gusangira ibyishimo.
Urukundo rwa A.Y na Remy rumaze imyaka umunani nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu minsi yashize. Gusa ku wa 13 Nyakanga 2017 nibwo uyu muhanzi yambitse umukunzi we impeta y’urukundo [fiançailles] ni nabwo bahise batangaza ko bagiye gukora ubukwe.



















TANGA IGITEKEREZO